AmakuruAmakuru ashushye

Wa musore wahanze umuhanda wa 7km yagizwe Ambasaderi w’imwe muri sosiyete y’itumanaho mu Rwanda

Nyuma yo gukora umuhanda abivanye ku mutima we bigatuma aba icyamamare ndetse agatoranywa mu bagombaga kwita izina abana b’ingagi, Emmanuel Niringiyimana yagizwe Ambasaderi wa kimwe mu bigo by’itumanaho cya Airtel

Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko atuye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba. Abana n’ababyeyi be mu buzima buciriritse kuko batashoboye no kumurihirira amashuri ngo yige arangize.

Niringiyimana yagizwe Ambasaderi wa Airtel nka kimwe mu musaruro uri kuva mu gikorwa cyo gukora umuhanda yakoze muri umwe mu mirenge ya Karongi aho akomoka.

Niringiyimana Emmanuel avuga ko amafaranga azakura muri kariya kazi gashya azamufasha kwiga gutwara imodoka  ndetse akiga no kuzikora mu ishuri rya Kavumu.

Tariki 29 Ukuboza 2015 habura iminsi ibiri gusa ngo umwaka wa 2016 utangire, ni bwo uyu musore yatangiye guhanga umuhanda ahereye ku musozi uri mu Murenge wa Gashari. Uyu muhanda w’ibirometeto birindwi wamuhesheje ishema ku buryo ubu amaze kuramukanya n’abakomaye barimo Perezida Paul Kagame n’abandi b’ibyamamare nka; Ne-Yo, Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, Louis Van Gaal n’abandi.

Nyuma yo kuva ‘kwita izina’, uyu musore yaramamaye aho atuye ndetse ubuyobozi bw’ibanze bukamwifashisha mu gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa by’iterambere.

Niringiyimana yagizwe Ambasaderi wa Airtel nka kimwe mu musaruro uri kuva mu gikorwa cyo gukora umuhanda yakoze muri umwe mu mirenge ya Karongi aho akomoka.
Muri iki gitondo nibwo sosiyete y’itumanaho mu rwanda Airtel yamwerekanye nk’umwambasaderi wayo mushya

Nyuma yo guhanga umuhanda w’ibirometero birindwi (7km) wenyine ukamuhesha kuramukanya n’abakomeye barimo Perezida Paul Kagame, ubu noneho Niringiyimana Emmanuel agizwe Ambasaderi wa Airtel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger