Amakuru ashushyeImyidagaduro

Nirere Shannel ukomatanya umuziki na Cinema yabonye abamufasha mu bikorwa bye ndetse ashobora gutaramira mu Rwanda vuba

Umuhanzikazi w’umunyarwanda ‘Nirere Shannel’, kuri ubu usigaye akorera umuziki we  ndetse n’ibijyanye na Cinema mu mahanga, yavuze ko hari  filime nshya ari gutegura ndetse akaba ari no kwitegura gushyira hanze album ye nshya afatanije n’abafatanyabikorwa asigaye afite. 

Nirere Shannel aheruka kwitabira igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017, mu Mujyi wa Bruxelles muri Birmingham Palace mu Bubiligi . Iki gitaramo yahuriyemo na Sauti Sol[aba nibo bari abahanzi bakuru muri iki gitaramo] cyateguwe na  Team Production isanzwe itegura ibitaramo bihuriza hamwe abanyarwarwa baba mu mahanga ya kure n’abandi banyafurika.

Iki gitaramo cyanagaragayemo Dj Princess Flor, Dj Eric Gava,  Teta Diana n’abagize Inono star nka Aaron Tunga, Alphonse Munyaneza, Désiré bafatanyije n’abandi bahanzi ndetse na R Tagg Régis umuhanga mu gucuranga piano.

Nirere Shannel avuga byari ibyishimo kuri we, gutaramira imbaga nyamwinshi yiganjemo Abanyafurika dore ko byatumye yunguka abafana bashya kandi akabasha kugira ikindi yiyungura kijyanye n’ubumenyi yari asanzwe afite  mu buryo bwa muzika.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Teradig News  Ati” Igitaramo cyateguwe na Team production cyagenze neza kuko cyahuzaga diaspora y’Abanyafurika benshi. Byari byiza cyane kuko byatumye nunguka abandi bakunzi,  umuziki wanjye ukagera kure.”

Uyu muhanzikazi abajijwe n’umunyamakuru niba ataraboneyeho umwanya wo kuganira na Sauti Sol, bakaba bakorana umushinga mushya w’indirimbo, yavuze ko uwo mwanya utabonetse dore ko bose bahuye bihuta bigatuma batagira umwanya uhagije wo kuganira kubya muzika.

Ati”Sauti Sol twabonye twihuta ntabwo twashoboye kuganira.”

Nirere Shannel w’umunyempano ndetse unafatwa nk’umwe mu batangije urugamba rwo kumenyekanisha muzika nyarwanda no kugaragaza ko mu Rwanda hari impano, mu bikorwa bya muzika ye kuri ubu avuga ko ari gutegura album nshya n’ubwo aterura ngo agaragaze igihe izasohokera.

Ati” Icyifuzo mfite ni ugusohora album nshya. Ariko bifata igihe kinini  n’amikoro kuko  nzabanza kuyitegura n’abacuranzi mbere yo kujya muri studio. Muri make sinavuga igihe runaka kuko sindabimenya neza. Gusa ndasaba   abakunzi banjye gukomeza kumba hafi kuko bintera imbaraga n’umuhati wo kujya ejuru nkakomeza gusunika ibikorwa mu mujyo unganisha ku iterambere kandi ndabashimira aho umaze kugera ubu.”

Uyu muhanzikazi ukumbuwe n’isinzi ry’Abanyarwanda, avuga ko hari abantu bari kuvugana nawe ku buryo mu minsi ya vuba ashobora gukorera igitaramo i Kigali akiyereka abakunzi be ndetse n’abandi bakunda muzika nyarwanda muri rusange.

Ati”Muri iyi minsi nari mpugiye muri mishinga yanjye bwite iby’ibitaramo i Kigali sinari nakabitekerejeho cyane, Gusa hari abantu turi kuganira kugira ngo dutegure igitaramo i Kigali  , gahunda nimara kunozwa neza nzabamenyesha ndetse mbabwire byinshi kuri cyo.”

Nirere Shannel yongeye kubazwa ku bijyanye n’abahanzi bo mu Rwanda niba hari uwo yaba abona ari gukora neza, avuga ko atagereranya impano kuko buri wese aba afite uburyo atwaramo ibikorwa bye kandi ikindi cyiyongeraho akazi ko gukora umuziki kakaba kabamo inzitizi nyinshi.

Ati”Ntaho nahera mvuga ngo umuhanzi uyu n’uyu akora neza kurusha abandi . Sinkunda kugereranya impano ikindi ni uko muri aka kazi kabamo imbogamizi n’inzitizi nyinshi.”

Nirere Shannel mu gitaramo aheruka kwitabira mu Bubiligi agahuriramo na Sauti Sol

Shannel aheruka no gukina muri filime yitwa ‘The Mercy of the Jungle’, ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina witwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo mu gice cyari cyuzuyemo abanzi.

Iyi filime imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joël Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Gufata amashusho n’imirimo yo kuyitunganya byayobowe n’umunyarwanda Joël Karekezi. Ndetse hakaba hari amashusho yafatiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Nirere Shannel akaba yaranaje mu ibyo bikorwa mu minsi ishize.

‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi benshi batandukanye.

Iyi Filime itarajya hanze, Shannel avuga ko afite amashyushyu yo kuyibona ndetse akaba yakomeza kuyimenyekanisha kugira ngo igere kure kuko aricyo yifuza. Ati”Muri cinéma ntegereje film Mercy of the jungle ya Joël Karekezi ko isohoka  kuko nanjye mfite amatsiko yo kuyibona hanyuma no kuyiherekeza kugira ngo igere ku bo yakorewe ”

Nirere Shannel asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi no kumwifuriza amahirwe muri byinshi aba arimo. Ubu yabonye umuntu umuhagarariye mu Bufaransa mu bya cinéma ndetse n’abandi bantu bakorana nawe muri muzika. avuga ko  kandi n’ubwo bitoroshye mu kazi kuko agifite abana bato yizeza abakunzi be ko bashonje bahishiwe!

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 Nirere Shanel yabonye buruse ajya kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes). Ku itariki ya 2 Kanama 2014 nibwo yakoze ubukwe n’Umufaransa Guillaume Favier, ubu bafitanye abana babiri.

Mu gitaramo yahuriyemo na Sauti Sol yaririmbye mu buryo bw’umwimerere 

Nirere Shanel aheruka gusohora indirimbo nshya yise ‘Igisingizo’ yanditswe na Depite Bamporiki Edouard

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger