AmakuruUrwenyaUtuntu Nutundi

Nigeria: Umugabo yakoze amateka ashyingurana umubyeyi we imodoka ya BMW-AMAFOTO

Umugabo wo muri Nigeriya yakoze ibidasanzwe maze ashyingurana Se umubyara imodoka mu rwego rwo kumuha agaciro, ibintu byatumye abantu benshi bibaza byinshi.

Uyu munya Nigeriya yavugishije benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye dore ko ariho hacaracaraga iyi foto, Uyu mugabo witwa Azubuike yakomerekeje abaturage batuye muri Ihiala, muri Leta ya Anambra ho muri Nigeriya bitewe ahanini n’iki gikorwa yakoreye Se umubyara wari witabye Imana.

Nyuma yo kubura umubyeyi we yakundaga cyane, Azubuike yahise afata umwanzuro wo kumushyingura mu modoka yo mu bwoko bwa BMW mu rwego rwo kumushyingura mu cyubahiro.

Iyi foto y’uyu mugabo yakomeje kuzenguruka kuri Facebook muri Nigeriya ari naho aba bombi baturuka yavugishije benshi , mu bantu bagera 1 500 batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bamwe bavugaga ko yahaye umubyeyi we icyubahiro abandi bakavuga ko aya mafaranga yaguzemo imodoka yo gushyinguramo Se yakagombye kuyakoresha ateza imbere agace atuyemo nkuko ikinyamakuru cyo muri Nigeriya , Naija.ng, dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Ntiyavuzweho rumwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger