AmakuruPolitiki

Nigeria, Somalia na DRC mu bihugu bya Afurika bigoye guturwamo n’abagore

Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye ku Iis no muri Afurika muri rusange ku mibereho y’abagore mu bihugu bitandukanye, bugaragaza ko igihugu cya Somalia ari cyo gihugu kigoranye cyane guturwamo n’abagore muri Afurika mu gihe ku Isi ari icya kane.

Hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe na Thomson Reuters Foundations mu mwaka ushize,bugaragaza kandi ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Nigeria bikurikiyehoku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu, bikaza ku mwanya wa 7 n’uwa 9 ku Isi.

Ubuhinde, Afghanistan na Syria nibyo bihugu biyoboye ibindi mu kubongamira igitsina gore, Saudi Arabia na Pakistan biza bibikurikiye ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.

Igihugu cya Yemen cyashyizwe ku mwanya wa Cyenda naho Leta zuzne ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa 10 w’uru rutonde.

Ubuhinde bwashyizwe ku mwanya wa mbere nyuma y’ibibazo by’ihohoterwa byakomeje kugenda byumvikanamo nkaho mu mwaka wa 2007 na 2016 hagaragaye ko 83% abagore bafatwa ku ngufu.

Ni mugihe byagaragaye ko muri iki gihugu hari ikibazo cy’uko hagaragara gufatwa ku ngufu ku mugore buri nyuma y’amasaha ane.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kurengera ubuzima bwa muntu, izamuka ry’ubukungu, gusigasira umuco no kurwanya ihohoterwa iryariryo ryose ryerekeye ku gitsina ndtese no kumenya uko imibereho ya rubanda muri rusange ihagaze.

Mu mwaka wa 2015, UN yari yagaragaje igihugu cya Afurika y’Epfo nk’igihugu kiri mu bihugu bitanu byagaragayemo umubare munini w’abantu bishwe.

Kenya nayo yagaragaye mu bihugu biha ubwisanzure buke abagore nk’uko byatangajwe na Kenya National Commission on Human Rights (KNCHR).

Urutonde rw’ibihugu byose uko ari 10

Twitter
WhatsApp
FbMessenger