Amakuru ashushyeUbukungu

Nigeria irikugana aharindimuka kubera guhagarika Twitter mu gihugu

Igihugu cya Nigeria giherutse gufata ingamba zo guhagarika urubuga rwa Twitter kiri guhomba ibihumbi 250$ (hafi miliyoni 250 Frw) buri saha ndetse n’imibereho y’abari batunzwe nayo ikarushaho kugana habi cyane.

Kuva iki cyemezo cyafatwa, Nigeria imaze guhomba miliyoni 24$, kuko buri munsi muri ine ishize ihomba miliyoni 6$.

Ku rundi ruhande, Umuryango Uharanira Iterambere ry’Uburenganzira bwa Muntu muri Nigeria, SERAP, ku bufatanye n’abandi baturage 176, wajyanye Leta y’icyo gihugu mu Rukiko Rukuru rw’Umuryango w’Ubukungu Uhuriweho n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ECOWAS, kubera icyemezo iyo Leta iherutse gufata cyo gufunga Twitter muri icyo gihugu.

Ikirego cya SERAP cyashyikirijwe urukiko kuri uyu Kabiri, kirega Leta ko ihagarikwa rya Twitter muri icyo gihugu rigamije kwima ijambo abarwanya ubutegetsi ndetse no guhisha ibyaha bikorwa n’inzego z’ibanze birimo ibya ruswa.

Twitter yahagaritswe muri Nigeria kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’uko yari imaze iminsi ibiri isibye ubutumwa bwa Perezida Muhammadu Buhari bwatangaga umuburo ku baturage yashinjaga kwijandika mu bikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu.

Leta ya Nigeria yavuze ko yahagaritse Twitter kuko ibogamira uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta batambutsa ubutumwa buhamagarira abantu kurwanya inzego zirimo Polisi y’Igihugu, ariko Twitter ntigire icyo ibikoraho.

Nyuma yo gusiba ubutumwa bwa Buhari, Twitter yanasibye ubutumwa bwa benshi mu batavuga rumwe na Leta bwari bwinubiwe n’abashyigikiye icyemezo cyo kuyifungira imiryango muri Nigeria.

Nigeria niryo soko rinini rya Twitter ku Mugabane wa Afurika, ariko iki kigo giherutse gutangaza ko kizashinga icyicaro cyacyo ku Mugabane wa Afurika muri Ghana, ibishobora kuba byararakaje cyane abayobozi ba Nigeria, ishaka kuba igicumbi cy’ibigo by’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger