AmakuruImyidagaduro

Nicki Minaj yashimiye cyane Cardi B kuba bararwanye ngo kuko byamwinjirije

Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no mu binyamakuru ni bwo hacicikanye inkuru ivuga ko Nicki Minaj yarwanye na Cardi B maze biviramo Cardi B gukomereka ku ijisho rye ry’ibumoso, nyuma y’ibyaye Nick Minaj yongeye kumvikana avuga ko intambara yabaye hagati ye na Cardi B abakekaga ko igiye gutuma asuzugurwa atari byo ahubwo ko byatumye yinjiza akayabo k’amafaranga menshi muri iki cyumweru.

Nicki Minaj avuga ko kuba yarahondaguye uyu mugenzi we byatumye umubare wabamaze kureba indirimbo ye nshya warahise uzamuka cyane mu gihe gito kitageze no ku munsi 2 , ndetse n’ikiganiro akora kuri Radio umubare w’abagikurikira urazamuka , nkuko tubikesha ikinyamakuru TMZ  cyaganiriye na we nyuma y’imirwano yagaragaye kuri aba bakobwa bakora ijyana ya Hip Hop muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ikiganiro cyitwa Nicki’s podcast gica kuri Radio ye yitwa Queen Radio, ngo biri mu byazengurutse cyane ku rukuta rwa Twitter ku wa mbere ndetse icyo kiganiro kuri uwo munsi kikaba cyarabaye icya mbere kuri Apple Music.

Si ikiganiro cye gusa cyakunzwe cyane kuri uwo munsi kuko n’amashusho y’indirimbo nshya uyu mukobwa yashyize hanze ku Cyumweru yitwa “Barbie Dreams” yabyutse kuwa mbere amaze kurebwa n’abarenga miliyoni 5 kuri Youtube ngo ndetse byisumbuyeho yahise atangira kubona ubutumwa bumutumira mu bitaramo bitandukanye mu minsi iri imbere.

Ibanga Nicki Minaj yizera ryatumye ibyo byose biba ngo nta rindi ni uko yarwanye na Cardi B ari namyo mpamvu amushimira byimazeyo cyane, mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 7 Nzeli 2018 ni bwo aba bombi barwanye ubwo bari bitabiriye ibirori bya New York Fashion Week maze Cardi B agashoza intambara kuri Nicki Minaj aho yavugaga ko bapfuye ku kuba yararengereye agatuka umwana we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger