AmakuruImyidagaduro

Nick Minaj ntagitaramiye Abanya Saudi Arabia bakemangwaga ibyo aririmba

Mu minsi ishize nibwo umuraperikazi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Nick Minaj yatangajwe ko ariwe uzataramira abatuye Arabia Saudite mu iserukira muco ryiswe Jeddah World Fest riteganya kuba ku wa 18 Nyakanga 2019.

Uyu muraperikazi yasubitse urugendo rumwerekeza gutaramira muri icyo gihugu bitewe n’uko ashyigikira uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina.

Igihugu cya Saudi Arabia ni igihugu usanga uduce tumwe na tumwe tutubahiriza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kuryamana kw’abahuje ibitsina bifatwa nk’icyaha gikomeye mu ghugu.

CNN yanditse ko mu cyumweri gishize aribwo Umuryango udaharanira inyungu ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (The Human Rights Foundation) wasabye Nicki Minaj gusubika igitaramo yari kuzakorera muri kiriya gihugu.

Nyuma y’uko uyu muririmbyi abyemeye, ejo yashimiwe ku bw’umwanzuro  mwiza yafashe wo kutazitabira icyo gitaramo babinyujije mu butumwa bwo kuri Twitter.

Bagize bati: “Urakoze Nicki Minaj ku bwo gusubika igitaramo wari kuzakorera muri Saudi Arabia mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina ndetse n’ubw’abagore. Abantu benshi cyane ku isi yose bashimishijwe n’umwanzuro wawe wo kubaha ikiremwamuntu no kugiha agaciro. Nk’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu tugushimiye byimazeyo ndetse tugukuriye ingofero ku bw’imyanzuro yawe myiza.”

Uyu mwanzuro wa Nicki Minaj wo gusubika iki gitaramo kandi wakurikiwe n’ifoto yashyize kuri Instagram kugira ngo abantu batandukanye batangeho ibitekerezo binyuranye.

Yagize ati: “Ndi kubona ibyo muvuga bantu bo muri Saudi Arabia ndetse ndashaka gusubiza abafana banjye, ifoto irahari mutange ibitekerezo byanyu hano.”

Nicki Minaj yateje impaka mu batuye Saudi Arabia ubwo yemezwaga nk’umuhanzi uzatarama muri ririya serukiramuco, bitewe n’umuco iki gihugu kigenderaho ihabanye n’imyambarire ye nibyo aririmba bikubiyemo ibishishikariza abantu gukora ubusambanyi.

Nick Minaj yasubitse ibyo gutaramira muri Saudi Arabia
Twitter
WhatsApp
FbMessenger