AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

‘Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina’ – Perezida Magufuli

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yavuze ko yumiwe kuko nta gikorwa ku bagabo bateye inda abanyeshuri 229 mu karere ka Rukwa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.

Yagiriye inama abanyeshuri b’abakobwa kwanga ibishuko by’abagabo bashaka kubarangaza bababuza gukomeza kwiga.

Ubwo yasuraga ako karere ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Perezida Magufuli yagize ati: “Leta iri gutanga uburezi nta kiguzi naho aba bagabo bo bashishikajwe no gutera inda abakobwa. Kuki nta cyakozwe kuri aba bagabo?”

 “Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina. Ntimukagire ubwoba bwo gukoresha imvugo ikarishye. Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza kandi ndashaka ko mwibanda ku masomo yanyu”.

“Ikigero cy’inda ziterwa abakobwa muri aka karere [ka Rukwa] giteye ubwoba, kandi nari niteze ko abagabo 229 bateye inda abo bakobwa nsanga bafunze”.

Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini avuga ko bananiwe akazi kabo, Mu 2017, Perezida Magufuli yanenzwe bikomeye ubwo yavugaga ko abakobwa babyaye bakiri abanyeshuri badakwiye kongera gusubira ku ishuri nyuma yo kubyara.

 

Cc; BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger