Amakuru ashushye

Nibadahindura inyito ya Miss Rwanda njye nkavuga bizagira ingaruka:Umupfumu Rutangarwamaboko

Rutangarwamaboko usanzwe ari umupfumu uzwi akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza, asanga umukobwa ubaye Miss Rwanda atakagombye kwitwa Nyampinga w’u Rwanda ngo kuko Nyampinga atiyamamaza ngo atorwe kandi ntabwo avuga imigabo n’imigambi yakora aramutse atowe.

Ibi yabitangarije  mu kiganiro yagiriye kuri Radio Tv 10 aho yavuze ko agasongero k’umusozi ari ko kawumenyekanisha kandi ko umutima w’inkumi usuzumwa n’inkanda.

Aya magambo ntabwo abantu bahise bumva icyo ashatse kuvuga maze umunyamakuru amubaza icyo ashatse kuvuga , Rutangarwamaboko asobanura ko ubwiza bw’umukobwa butagaragarira inyuma ahubwo ko ari mu mutima ndetse n’ibikorwa akora.

Umupfumu Rutangarwamaboko Ati “ Hambere Kugirango umuntu abe nyampinga mu Kinyarwanda ntabwo yiyamamazaga avuga ngo nzakora ibi , oya, ahubwo harebwaga ibikorwa yakoze ndetse n’imico ye , Bantu mutegura irushanwa rya Miss Rwanda munyumve neza mureke kwitiranya ibintu, ntabwo Miss Rwanda ari Nyampinga w’ u Rwanda”.

Uyu mupfumu ntiyatinye kuvuga ko abo bakobwa birirwa bamamazwa ku mbugankoranyambaga ngo babatore  ko nibo usanga bambaye imyenda idahesheje icyubahiro Imana y’I Rwanda. Ibi akaba yabyise kwirirwa barindagira ngo bari kwamamamazwa no kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga.

Rutangarwamaboko yakomeje agira inama abategutra irushanwa rya Miss Rwanda ni ukuvuga Rwanda inspiration Backup, ko bakomeza ibikorwa byabo byo gutoranya Miss Rwanda ariko ntibakomeze kuvuga ngo ni Nyampinga ubereye u Rwanda, yanabahaye gasopo ko nibakomeza kubyita gutyo azavuga kandi ngo navuga bizabagira ho ingaruka.

Rutangarwamaboko yizera umuco Nyarwanda ni Umupfumu akaba n’umuvuzi gakondo wemewe

Tariki ya 30 Nyakanga 2017 Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yarongoye umukobwa bari bamaze igihe kinini bakundana witwa Umuziranenge Sana Cynthia,Ubukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi ari naho uyu mupfumu avuka. Ubu bukwe bwabayemo udushya kuko umugeni bagiye mu ngombyi ya Kinyarwanda ndetse ibiryo n’ibinyobwa byose byari i bya Kinyarwanda.

Mu gihe abandi barya ibiryo bya kizungu bo biririye umutsima wa rukacarara [Umutsima w’amasaka]
Umugeni yatambagijwe mu ngobyi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger