AmakuruImyidagaduroUrwenya

“Ngo ayikuramo arongera ayisubizamooo..” ijambo rya Shaddyboo rikomeje gusaza benshi bamukurikira

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateye urwenya abakunzi be ku gitego kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongeleza Harry Kane yatsinze ateye penelite, bamwe batangira kwiyumvira igishegu.

Ikipe y’u Bwongereza yabonye itike y’umukino wa nyuma mu irushanwa rya Euro rimaze iminsi riba ku mugabane w’u Burayi.

Shaddyboo usanzwe ari umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo akunze gushyirao, yagize icyo avuga kuri kiriya gitego, ati “Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.”

Ni igitekerezo cyatumye benshi basusuruka ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo yakoresheje isa nk’ishotorana iganisha ku bikorwa by’abakuze.

Umunyamakuru Ramesh Nkusi na we ukunze kwisanzura kuri Twitter, yahise agira ati “Inki se ? [abaza iyo Shaddyboo yavuze ko yayikuyemo akayisubizamo]”

Undi na we witwa Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) Ati “Yewe hari imvugo zijya zincanga kandi ngo ubu ngo ni ukuzimiza da ?”

Naho Nana Batinya ati “Ayikuyemo se itagiyemo ? Wigeze uyibonamoo ?”

Naho Kimasa ati “ESE wowe ibintu byose ubibonamo kuyikuramo no kuyisubizamo !!! Burya koko umuntu arota ibyo akunda.”

Iki gitego cya kapiteni Harry Kane nicyo cyahesheje ikipe y’Abongeleza itike yo gukina unukino wanyuma wa EURO 2020, kuko byarangiye itsinze ibutego 2-1 Darnmark.

Ni igitego cyabonetse bigoranye ku ikosa ryakorewe Rahim Stelling mu rubhga rw’amahina umusifuzi yemeza penalite yahawe Harry Kane.

Ubwo yayiteraga umuzamu yabanje kuyikuramo arayiruka undi nawe ayisubizamo kijyamo ari nabyo Shaddyboo yagendeyeho asetsa abantu be.

Uyu mugore ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, asanzwe azwiho gutera urwenya by hato na hato.

Inkuru yabanje

Ikipe y’igjhugu y’Ubwongereza yahagaritse agahigo kabi yari imaranye imyaka 55

Twitter
WhatsApp
FbMessenger