AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ngabo Albert waherukaga kwirukanwa muri APR FC yongeye kuyigarukamo

Ngabonziza Albert uri mu bakinnyi 16 basezerewe na APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka, yongeye kuyigarukamo nk’umutoza w’abakiri bato aho agomba gufatanya izi nshingano na Didier Bizimana wahoze ari umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aba bagabo bombi baherewe izi nshingano mu nama ya APR FC yabereye ku Kimihurura aho iyi kipe ifite ibiro, ikaba yari iyobowe na Perezida Jacques Musemakweli.

Amakuru  avuga ko Didier Bizimana yagizwe umutoza wungirije  w’Intare FC , akaba agomba kungiriza Ltd Capt Byusa Wilson benshi bazi nka Ludifu wagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri.

Ni mu gihe Rubona Emmanuel wari usanzwe ari umutoza w’iyi kipe we yahawe inshingano zo kwita ku bana bo muri Academy bamaze gutandukanywa n’Intare. Ngabo Albert ari mu bagomba gufasha Rubona mu kuzamura impano z’abana ba APR FC, cyo kimwe na Mugisha Ndoli.

Ngabo Albert yongeye kugirirwa ikizere na APR FC, nyuma y’uko ari umwe mu bakinnyi babereye inkoramutima iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuva yayigeramo akubutse muri mukeba Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger