AmakuruImyidagaduroUmuziki

Nasty C yaba agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Umusore ukomoka muri Afurika y’epfo Nasty  C wamamaye cyane mu muziki w’Afurika agiye kuza gutaramira abanyarwanda ku italiki ya 5 Mata 2018 .

Uyu muraperi Nasty C ukunzwe n’abatari bake bakunda umuziki w’ Afurika ugezweho  ni umusore wagiye wamenyekana mu ndirimbo  zitandukanye yagiye akora zikamuzamura ku ruhando mpuza mahanga muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Zimwe mu ndirimbo uyu musore yarimbye zigakundwa n’abatari bake  harimo “Juice Back”, indirimbo ya koranye na Davido ndetse na Cassper Nyovest,  uyu musore  yaririmbye mu ndirimbo ya Major Lazer ” Particula” ari kumwe n’abandi nka Ice Prince, Patoranking , Jidenna na Dj Maphorisa indi iri hafi ni ” Said” yakoranye na Runtown bayikoreye muri CookeStudio.

Nsikayesizwe David Junior Ngcobo amazina nyakuri  ya Nasty C  yavutse mu 1997, ni umusore wavukiye muri Afurika y’epfo akurira mu munjyi wa Durban  arerwa na Se dore ko nyina umubyara yapfuye uyu musore afite imyaka 11 y’amavuko.

Igitaramo Nasty C yatumiwemo

Igitaramo  uyu musore azaririmbamo kizabera muri Club yitwa Platinum iherereye i Kibagabaga ku munsi wo kuwa Kane tariki 5 Mata 2018.  Kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi (10000frw) ugahabwa n’icyo kunywa.

Nasty C  aririmba mu mu gitaramo cyo gutanga ibihembo bya  MAMA Awards 2016 i Johannesburg

Twitter
WhatsApp
FbMessenger