AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

“Nanjye nagiye guhitamo nahitamo uyu mwuga.” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, yavuze ko nta mwuga mwiza nko kurinda umutekano w’igihugu n’abagituye, udateye ubwoba, ushimishije kandi ko kuwujyamo ari amahirwe atagira uko asa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ugushyingo ubwo yagezaga impanuro ku ba-Ofisiye 320 bato basoje amasomo yabo ya Gisirikare mu Ishuri rya gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera.

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye kuko zafatanyije ubwazo n’abaturage mu kubohora igihugu no gukomeza kucyubaka kugeza aho kiri uyu munsi kandi ‘Niko bizakomeza kugira ngo igihugu kigere aho kifuza kugera ejo’.

Yagize ati “Izo ngabo zirinda ibyubakwa n’abanyarwanda kandi nazo zirimo. Niwo murimo w’ibanze, niwo murimo wa mbere. Ingabo zikubaka kandi zikarinda n’amahoro, umutekano igihugu gikenera, ibihugu byose bikenera kugira ngo amajyambere n’ibindi bishobore kuboneka.”

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye abasoje aya masomo ya gisirikare barimo abamaze umwaka umwe n’abamaze imyaka ine, avuga ko bahisemo neza kuko ari umwuga mwiza.

Ati “Ni umwuga ubamo kwitanga, ubamo kwitangira igihugu, ni umwuga mbese w’abashaka kubaka icyo gihugu, ni umwuga ushimishije, uha agaciro abawurimo ndetse bikagera no ku gihugu muri rusange.”

Perezida Kagame yavuze ko ‘Bahisemo kuba abasirikare bazi izo nshingano kandi ko ibisabwa kugira ngo bazuzuze babihawe mu masomo basoje ubundi igisigaye ari ukubishyira mu bikorwa’.

Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’igisirikare nta kiruhuko bagira, bisobanuye ko ubu akazi ko kurinda umutekano bagatangiye, bagomba guhoza ku mutima inshingano bahawe.

Ati “Nanavuga ko bidateye ubwoba ahubwo mwe mugira amahirwe kuba mu buzima wateguwe nk’uko mutegurwa n’ibibazo bihungabanya abandi mwebwe mugira akarusho k’uburyo mubyifatamo. Nanjye rero ngiye guhitamo nahitamo uyu mwuga n’abandi bifuza kuwuhitamo turabibahamagariye, turabibifurije, turabifuriza ibyiza, turifuriza igihugu ibyiza.”

Perezida Kagame yabwiye abo basoje amasomo ko bakwiye kwishimira kubona igihugu gikomeza kugera ku byiza aho buri wese atera imbere aribo babigizemo uruhare, abantu bakabana mu mahoro, mu bwumvikane hagati yabo.

Ati “Amahoro ntabwo apfa kuboneka gutyo abantu barayaharanira. Hari uburyo bwinshi, hari ubwo mwateguwemo, ibyo ndumva bitazabagora kubyuzuza, tukabana hagati yacu, tukabana n’ibihugu duturanye, tukabana n’amahanga, tugahahirana, tukubahana.”

Mu banyeshuri 320 basoje mu ishuri rya Gako abagera kuri 29 ni abakobwa, mu gihe bane basoje amasomo ya gisirikare mu bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda.

Kuva muri 2015 ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ryatangije icyiciro cy’abashaka kuba abofisiye b’u Rwanda, bakanasoza bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor Degree).

Abo banyeshuri biga mu mashami atandukanye arimo Ubuvuzi, Mechanical Engineering, Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare (Social and Military Science, Engineering, and General Medicine).

Ku nshuro ya mbere kuva iyi gahunda itangijwe, imfura zayo ziri mu basoje amasomo.

Brig Gen Ephrem Rurangwa yavuze ko mu bagera kuri 50 batangiye amasomo y’imyaka ine, muri bo abanyeshuri 37 aribo barangije muri Kaminuza mu cyumweru gishize banahabwa impamyabumenyi.

Hanahembwe kandi abasirikare bane bahize abandi aribo Kalisa Henry, Mukunzi Betty, Sam Ndamage, na John Cliff Mutungwa.

Abasirikare 320 basoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare rya Gako bari ku karasisi

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger