AmakuruImikinoUrukundo

Myugariro wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko

Iragire Saidi ukinira Rayon S yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Umubyeyi Dyna bari bamaze imyaka hafi 5 babana nk’umugore n’umugabo.

Ku gicamunsi cy’ejo hashize ni bwo Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko na Umubyeyi Dyna bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 6.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2020 ubera mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho aba bombi biyemeje kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports barimo na perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate, umuganga w’ikipe Charles Mugemana ndetse na bamwe mu bakinnyi bakinana barimo na kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric baje kumushyigikira.

Iragire Saidi yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019 ayisinyira imyaka 2, ni nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya Mukura VS.

Mugariro wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amatefgeko n’umukunzi we bari bamaze imyaka igera kuri 5 babana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger