Myugariro Rutanga Eric wari warasinyiye ikipe ya Police Fc biravugwako yamaze gusinyira ikipe ya Young Africans

Rutanga Eric wari umaze iminsi asinyiye ikipe ya Police Fc imyaka ibiri ,nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon sport yahoze abereye Kapiteni ayishinja kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bari baragiranye, birimo kuba ikipe ya Rayon Sport itaramuhaye amafaranga yari yarasigaye kuyo bari bemeranije bamugura biravugwako yamaze gusinyira ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzaniya , aravugako ikipe ya Young Africans yamaze gusinyisha Myugariro wo kuruhande rw’ibumoso ariwe Rutanga Eric wakiniraga ikipe ya Rayon Sport umwaka w’imikino ushije, gusa akaba yari amaze iminsi asinyiye ikipe ya Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri aho bivugwako yari yarahawe miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’urwanda.

Amakuru ahari aravugako Rutanga Eric yaba yahawe ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadorali kugirango yemere gusinyira ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya imyaka ibiri, nyuma yibi rero Rutanga akaba agomba gusubiza ikipe ya Police Fc amafaranga bari baramuhaye kuko mu masezerano bari baragiranye harimo ko Niba abonye ikipe hanze y’igihugu bagomba kumureka akagenda ntamaniza abayemo.

Comments

comments