AmakuruImyidagaduro

Mwiseneza Josianne yavuze icyo agiye gukora nyuma y’uko atabaye Miss Rwanda 2019

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryarangiye umukobwa witwa Nimwiza Meghan ari we wegukanye ikamba mu gihe Mwiseneza Josianne wamamariye muri iri rushanwa  yabaye Miss Popularity , yavuze ko atagiye kuryama ahubwo agiye gukomeza gukora ku mushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bo mu cyaro.

Yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Teradignews.rw, yavuze ko nubwo atabaye Miss Rwanda 2019 ariko yishimira ikamba rya Miss Popularity yegukanye ahigitse abagera kuri 15 bari bahanganye, byari akanyamuneza ku muryango we, ku nshuti ze, ku babyeyi be, byose agahamya ko abikesha abafana be bamugaragarije urukundo rudasanzwe.

Ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryarangiraga, hari ifoto y’itike ya RITCO yari yanditseho amazina ya Mwiseneza Josianne agiye i Rubengera ari na ho iwabo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko  nyuma y’uko atabaye Miss Rwanda 2019 yisubiriye iwabo, iyi tike yavuze ko atari ukuri kuko atigeze ajya i Rubengera ndetse anemeza ko gusubirayo ntacyo bitwaye ko aramutse asubiyeyo nta kibazo cyaba kibirimo.

Yagize ati:” Mu byukuri biriya ni ibihuha, kandi gusubira i Rubengera nta kibazo kirimo kuko ni murugo , gusa barabeshye ngo nakatishije itike, barabeshye kuko icyo gihe babivuga nari i Nyamata kandi bavugaga ko itike nayikatishirije i Muhanga, oya, barabeshye, ntabwo nigeze njya i Rubengera.”

Mwiseneza yabwiye umunyamakuru wa Teradignews ko nyuma yo gutwara ikamba rya Miss wakunzwe cyane, abo mu muryango we bagiye kumufata i Nyamata aho bakoreye umwiherero, bamugeza mu rugo kwa musaza we i Gihara aho ari kubarizwa ubu, bakoze ibisa nk’ibirori bishimira ikamba yatwaye, byaramutunguye kuko we atari azi ko babikora.

Josianne yahakanye ibitaramo bikomeje kwamamazwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko byateguwe mu rwego rwo kwishimira ikamba Josianne afite. Yavuze ko nta cyo abiziho.

Ku cy’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko uyu mukobwa agiye kwerekeza muri Canada, Josianne yavuze ko atari byo kuko mu muryango we nta kintu na kimwe babiziho kandi na we ntacyo abiziho.

Josianne yatuye abafana ikamba yabonye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger