AmakuruImikino

Mwari muri kurahirira gusenya Rayon? Umufana yibasira Sadate nyuma y’ifoto ari kurahira

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sport akaza kuvaho habanje kubaho kutumvikana na bamwe mu bayoboye iyi kipe ndetse na bamwe mu bafana b’iyi kipe ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni kenshi abakunzi ba Rayon Sport bagaragazaga ko uyu Sadate Munyakazi ariwe washakaga gusenya iyi kipe izwi nka ‘’Gikundiro’’gusa mu magambo menshi ya Sadate akunze kuvuga no gutangaza aba agaragaza ko iyi kipe yari agamije kuyubaka ko nta kibi ayifuriza ndetse ko imuri ku mutima ibintu abafana bafata nko kwiyererutsa ko ashaka kongera kubasenyera ikipe igihe baba bongeye kumugirira icyizere ngo ayiyobore.

Ku munsi w’ejo tariki ya 17 Nyakanga 2021 Munyakazi Sadate yashize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter ari kumwe n’abandi bigaragara ko ari abafana ba Rayon Sport cyane ko bari bambaye imyenda y’iyi kipe bamanitse akubuko kw’iburyo bigaragara ko basa naho bari bari kurahirira inshingano atatangaje.

Iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati:’’Inshuti ku mutima’’ gusa bamwe mu bafana bahise bamusamira hejuru bamubwira ko ubwo bari barikurahirira gusenya ikipe ya Rayon Sport.

Umwe wiyise ‘’Indege ntizazima’’ kuri twitter yagize ati:’’ Mwarimo kuarahirira gusenya Rayon? Mwarakoze Imana izabibahembere’’.


Hari undi nawe wamubwiye ko akunda iyi kipe ariko ko ntacyo ayimariye.

Si ubwa mbere Munyakazi Sadate yibasirwa ku magambo atangaza ku mbuga nkoranyamabaga avuga ku ikipe ya Rayon Sport kuko ni kenshi abafana bamushinjije kugambanira iyi kipe ndetse no gushaka kuyisenya burundu.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger