Urukundo

Musore umukobwa nagukorera kimwe muri ibi bintu uzamenye ko urukundo rwe ari baringa

Musore ukwiye kuba maso mu munyenga w’urukundo urimo kuko hari ibintu by’ingenzi umukobwa ukunda agukorera bikaba byahita bikwereka ko atagukeneye na gato mu rukundo.

Igitsina gore mu miterere ya cyo kirihariye cyane kuko usanga rimwe na rimwe badapfa kugaragaza amarangamutima yabo ku kintu batishimiye gusa hari bimwe bisa nk’ibyo bahuriyeho ari na byo tugiye kurebera hamwe.

1. Ngufata nk’umuvandimwe.

Nta na rimwe umukobwa yaba agukunda ngo akubwire ko uri nk’umuvandimwe we kuko urukundo umuntu akunda umuvandimwe ruba ruhabanye cyane n’urwo wakunda undi musore. Mu gihe rero umukobwa wifuzaho kuba umukunzi akubwiye gutyo, jya wumva ko yashatse kukumvisha ko atakwishimiye ku buryo wamubera umukunzi.

Kukwemerera ko uba nka musaza we ni uburyo bwo ku kumvisha ko ibyo gukundana na we biri kure nk’ukwezi kuko nyine utakundana na mushiki wawe.

2. Ndacyari muto

Birazwi neza ko amategeko afite icyo avuga ku bantu bifuza kubana gusa gukundana byo nta gihe cyagaragajwe bitangiriraho niba rero ukunda umukobwa akajya akubwira ko akiri muto ujye umenya icyo ashatse kuvuga aba yakubenze ntakabuza



3. Nta gahunda ndafata

Mu gihe usabye umukobwa ko mwakundana akakubwira ko atarafata gahunda yo gukundana burya aba yifitiye abasore benshi akunda kandi batarabivuganaho byeruye ngo afate umwanzuro. Ibi rero bituma yirinda kwica k’uwundi kuko aba yumva yazakubwira yego mu gihe azaba yabonye ko ahandi byanze. Mbese ubwo aba asa n’ukwibikiye ku buryo azakwemerera mu gihe ahandi ateganya byanze.

4. Tube inshuti zisanzwe

Mu gihe umukobwa akwereka ko agufitiye amarangamutima ariko akagusaba ko mwakwibera inshuti zisanzwe, burya aba agukunda ariko afite undi umwe cyangwa benshi; cyane ko bene uwo aba akunda gutendeka.

Birashoboka ko na none abikubwira mu rwego rwo kukumvisha ko urukundo yifuza kugukunda ari urusanzwe rwa kivandimwe, ko akubonamo umusore mwiza ariko na none udakwiye kugera ku rugero rwo kumubera umukunzi.

5. Mfite indi nshuti y’umuhungu

Wabwiwe menshi urakomeza urahatiriza gusa nyuma y’ibyo yakubwiye haruguru bwanyuma aza ashimangira ko afite undi muhungu yihebeye ubwo rero nta kubitindaho rwose mu gihe umukobwa afite umukunzi yiyumvamo kandi babanye neza, iyo atagira ingeso mbi yo gutendeka akubwira nyine ko inkweto yabonye iyayo.

Ni ahanyu rero mu gufata icyemezo bitewe n’uko ubanye n’umukunzi wawe gusa niba ubona ibi twavuze haruguru umukunzi wawe abigukorera ni ahawe ngo ufate icyemezo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger