AmakuruUrukundo

Musore nuramuka ukoze ibi bintu uzamenye ko uwo mukundana adashobira kubyihanganira

Musore niba ufite uwo ukunda, mukunde kandi umukomeze, nakora amakosa umubabarire. Nk’uko twese tubimenyereye urukundo rurihangana kandi hari amakosa umukunzi wawe akora ugahitamo kuyirengagiza kugira urukundo ruganze, gusa hari ibyo umusore akora bikananira umukunzi we 199%.

Dore ibintu abakobwa batajya bihanganira iyo bigaragaye ku basore bakundana:

1.Kuguca inyuma

Gucana inyuma hagati y’abakundana ni cyo kintu cya mbere gisenya imibano myinshi. Ni yo mpamvu mu gihe ubonye umusore mukundana atangiye kuguca inyuma mukiri ingaragu, uba ukwiye kwitonda kuko mu gihe mwabanye aba ashobora gukomeza iyo ngeso ishavuza imitima ya benshi.

2.Umujinya w’umuranduranzuzi n’inzika idashira

Birashoboka ko byafata umwanya kugira ngo umujinya ugabanyuke mu bitekerezo by’umuntu kubera agahinda afite yatewe na mugenzi we ariko kumenya uburyo bwo guhosha uburakari ni bwo bukugira umugabo nyawe.

Mukobwa, nubona umusore mukundana agira umujinya w’umuranduranzuzi uzamwitondere kuko ashobora kuzakubabaza mu gihe mwabanye. Ni kimwe n’umwe ubika inzika kuburyo ahora azirikana ikosa wamukoreye cyera, uwo na we azatuma uhorana igikomere ku mutima.

3.Kudasohoza ibyo wasezeranye

Umugabo aramutse atakuguriye impano yagusezeraniye kubera ibibazo by’ubukene, cyangwa indi mpamvu ikomeye, ibyo birumvikana ko biba bibaye ku mpamvu zitamuturutseho ariko iyo yanze gusohoza iryo sezerano ahubwo agahora akubeshya kandi nta mpamvu ikomeye ihari, ibyo ntabwo biba bikwiriye kwihanganirwa kuko ari amakosa akomeye ahubwo uwo muntu aba ataguha agaciro nk’umukunzi uruta abandi bose.

Mu gihe cyose ibyo byabaye, umukunzi wawe ntasabe imbabazi cyangwa ngo ahinduke, uyu muntu ntaba ari uwo kwihanganirwa. Ni wawundi uzahora agusezeranya ibyiza atazigera aguha amaso agahera mu kirere.

4.Kubeshya

Umusore wese cyangwa umugabo urangwa n’iyi ngeso agahora akubeshya kandi ntahinduke, ntuba ukwiriye kugumana na we kuko byazakubabariza umutima mu gihe cyose uwo mukundana ataretse iyi ngeso.

5.Kutita ku mukunzi

Umusore cyangwa se umugabo utita ku mukunzi we burya ngo ntaba amukunda. Umugabo nya mugabo ni uwemera kwita ku mugore we amukorera ibimunezeza atitaye ku ngengabihe iyo ari yo yose. Mu gihe atabikora ubu ngubu, ntuzategeko azabikora waramaze kuba umugore we.

6.Ingeso yo kwikubira

Umuntu urangwa n’iyi ngeso ni umuntu udasanzwe kuko buri gihe aba agaragara nk’umunyeshyari udashaka ko icyo afite hari indi wakigeraho. Ikindi kandi ngo aba abona umukunzi we nk’umwe mu mitungo afite…agashaka kumuyobora nk’uko umwarimu ategeka umunyeshuri kwandika (dictation). Akamubwira ati ca aha, jya wambara utya, jya uvuga utya mbese ugasanga umugore nta burenganzira akigiraho we ubwe.

7.Mudakurwa ku ijambo

Umusore wumva ko ibitekerezo bye byonyine ari byo byubaka maze agatesha agaciro iby’umukunzi we aba yibeshya kandi ibyo biba bigaragaza ko ari mudatsimburwa ku ijambo. Umusore utemera ko abandi bafite ukuri cyangwa ko ibitekerezo by’abandi bifite ireme ntazigera ashimisha umugore we kuko icyo umugore azanye cyose agitesha agaciro.

Ni byiza ko umuntu abana n’umukunzi we mu bwumvikane n’urukundo birinda ibyabatandukanya. Bityo niba ufite zimwe muri izi ngeso, ni byiza kuzicikaho kugira ngo ubane n’umukunzi wawe mu mahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger