AmakuruImyidagaduro

Mushiki wa Diamond na Tanasha ntibavuga rumwe ku mwana yibarutse

Mushiki w’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Paltnumz yatangaje ko umukunzi wa musaza we Tanasha Donna, yamaze kwibaruka umwana w’imfura yabyaranye na musaza we, akaba ari n’umwana wa kane ku ruhande rwa Diamond Platnumz.

Uyu mukobwa yatangaje aya makuru, anagaragaza ko yari amaze igihe ategerezanyije amatsiko menshi uyu mwana, aho yavuze ko wagira ngo yaramuroze bitewe n’uburyo yumvaga akumbuye kumubona.

Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan,yagize ati”ntushobora kubyizera, uyu mwana wa Tanasha wagira ngo yampaye abazimu, byiza yaje reka ntuze, nshatse kuvuga ko ibyishimo bya muramukazi w’umuntu ni umwana, ubu umutima wanjye urishimye nabonye umwana wanjye.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Esma yatangaje ko Tanasha Donna Oketch yibarutse imfura ye kuwa Gatatu w’iki Cyumweya.

Ni nyuma y’uko Diamond Platnumz na Tanasha Donna bamaze igihe bitegura kubyara imfura yabo y’umuhungu, amakuru avuga ko bamaze kubyara uyu mwana ariko Diamond n’umukunzi we bakomeje kubigira ibanga.

Ku munsi w’ejo ni bwo Diamond Platnumz yashyize ifoto y’umwana kuri Instagram ameze nkushaka kwerekana ko yabyaye, ariko Tanasha yahise abinyomoza avuga ko uwo atari uwe, gusa ntiyavuze ko atabyaye cyangwa yabyaye.

Tanasha Donna kugeza ubu ntiyemeranya n’ibyo abo mu muryango wa Diamond bakomeje gucaho amarenga bashaka kugaragaza ko yaba yaribarutse kuko ahakana ko umwana Esma na Diamond bagaragaje atari uwe.

Diamond yanditse asa nubaza mushiki we ku ifemba yari afitiye umwana wabo
Tanasha yahakanye ko uyu mwana atari uwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger