AmakuruInkuru z'amahanga

Museveni yahaye impano ikomeye umunyabugenikazi w’imyaka 9 wo muri Kenya (Amafoto)

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye mu rugo iwe Sheilla Sheldone Charles, umuhanzi w’imyaka icyenda y’amavuko akaba n’Umunyabugeni ukomeye mu gihugu cya Kenya.

Ibiganiro bya Museveni n’uyu mwana w’umukobwa byabereye mu rugo rwe ruherereye Rwakitura, mu karere ka Kiruhura.

Sheilla Sheldone Charles, ni umunyabugenikazi ukomeye cyane dore ko ibihangano bye byamaze kureshya imitima ya benshi mu banya-Kenya ndetse n’abanyamahanga. Umwuga we w’ubugeni yawutangiye afite imyaka itandatu y’amavuko.

Impano ikomeye Perezida Museveni yamubonyemo ubwo yasuraga Kenya mu kwezi gushize, ni yo yatumye yiyemeza kumutumira iwe mu rugo kugira ngo baganire banafatane ifunguro. Ni nyuma yo gukorwa ku mutima n’ibihangano by’uriya mwana.

Perezida Museveni yahaye ikaze Sheilla mu rugo rwe ndetse no muri Uganda muri rusange. Sheilla Sheldone Charles asura Museveni yari aherekejwe n’umubyeyi weVivian Adhiambo Atieno usanzwe ari umucungagereza muri Kenya, cyo kimwe na Ambasaderi wa Uganda muri Kenya.

Perezida wa Uganda yashimishijwe cyane n’impano idasanzwe ya Sheilla wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, avuga ko ababyeyi ye bamuhaye ikerekezo kiza.

Ati” Nejejwe cyane n’uko yiga anateza imbere impano ye. Ni kerekezo kiza cyane.”

Ibyishimo Sheilla yateye umukuru w’igihugu cya Uganda byatumye yiyemeza kumwubakira inzu we n’umuryango we, kugira ngo ababyeyi be bazayimurereremo neza anakomeza guteza imbere impano Imana yamwihereye.

Sheilla we yashimiye Museveni anamushyikiriza igishushanyo yamukoreye. Yashimiye Perezida wa Uganda ku bw’urukundo no kwicisha bugufi agira, anongeraho ko mu bantu bakomeye bose bashimye impano ye idasanzwe ari we rukumbi [Museveni] wabashije kumutumira iwe mu rugo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger