AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Musenyeri Luigi wa Vatican i Paris arashinjwa gufata ku ngufu umusore w’imyaka 30

Ambasaderi wa Vatikani i Paris, Musenyeri Luigi Ventura w’imyaka 74 y’amavuko arashinjwa gufata ku ngufu umusore w’imyaka 30 y’amavuko ukora mu biro by’akarere k’umujyi wa Paris nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Ni iperereza ryatangiye ku italiki ya 24 Mutarama 2019. Akarere k’umujyi wa Paris kari karaye kabwiye parike ya Paris ko umwe mu bakozi bako yakamenyesheje ko Musenyeri Ventura “yamukorakoye inshuro nyinshi ku gitsina ku italiki ya 17 Mutarama 2019, mu mihango yo kwifuriza umwaka mushya abadipolomate b’abanyamahanga bakora i Paris.

AFP ivuga ko umuvugizi wa Vatikani, Alessandro Gisotti, yayitangarije ko yamenye ko anketi zatangiye ariko ko nta kindi yabivugaho kugera igihe zizarangirira.

Iyi nkuru ivuzwe mu gihe Kiliziya Gatulika ifite ibibazo bikomeye n’ubucamanza mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Australia, cyangwa Chili, kubera ibirego byo gufata abagore, ababikira, abagabo n’abana ku ngufu.

Papa Francis yatumije inama y’abayobozi b’inama z’abepiskopi b’isi yose kugirango baganire kuri ibi bibazo. Inama izatangire kuwa kane w’icyumeru gitaha i Vatikani. Izamara iminsi ine.

Ambasaderi wa Vatikani i Paris, Musenyeri Luigi Ventura w’imyaka 74 y’amavuko arashinjwa gufata ku ngufu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger