Amakuru ashushyeIyobokamana

Musenyeri Gérard Mulumba ufitanye isano rya hafi na Perezida Tshisekedi yishwe na Coronavirus

Musenyeri Gérald Mulumba uvukana na Se wa Perezida Félix Tshisekedi, yitabye Imana azize uburwayi bwa Coronavirus.

Mgr Mulumba ni we wari ukuriye gahunda z’urugo rwa Perezida Tshisekedi. Amakuru y’urupfu rw’uyu wari ufite umwanya muri leta ungana na Minisitiri, rwemejwe n’abo hafi muri Kiliziya Gatolika.

Umwe mu bagize Guverinoma muri RDC, yabwiye Actualite.cd ko ‘Mgr Mulumba, yavurirwaga mu rugo, umurambo we ukaba wajyanywe mu buruhukiro’.

Yavuze kandi ko Perezida Tshisekedi yashenguwe n’uru rupfu kuko Mgr Mulumba yari Se wabo.

Kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaragara icyorezo cya Coronavirus, kuwa 10 Werurwe 2020, abagera kuri 254 bamaze kuyandura, abagera kuri 21 imaze kubica naho 21 bamaze gukira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger