Amakuru

Musanze:Uwahoze ari Visi Meya yemeye icyaha avuga n’impamvu yatumye akubita umugore we

Uwahoze ari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin, yireguye ku byaha ashinjwa birimo gukubita, gukomeretsa kubushake no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Perezida w’urukiko yabajije Ndabereye icyamuteye gukubita umugore we, Ndabereye asubiza avuga ko byari bimaze iminsi umugore atuzuza inshingano zo mu rugo agahora amusuzugura ku buryo byari bigeze aho Ndabereye arya rimwe ku munsi nabwo muri resitora.

Ati “Nari maze ibyumweru bibiri ndya rimwe nabwo muri resitora, nkaza nkaryama. Ejobundi icyo twapfuye nageze mu rugo mu ma saa moya z’umugoroba nsanga umugore aratetse mba ndyamye, ngiye kubona mbona na we araje araryamye aho kungaburira, mubajije impamvu arambwira ngo ntabwo ndi umwana wo gutamikwa ninjye kurya nintajyayo ndorere amakimbirane aratangira.

Yavuze ko ikindi bapfa ari isuku nke yahoraga abona mu rugo yabibwira umugore akabyima amatwi umugore akamusubiza ko na we yayikora.

Muri ayo makimbirane, Ndabereye yabajijwe niba yarapfuye umugore imisatsi, Ndabereye asubiza avuga ko byaba byarabaye atabigambiriye.

Ati “Ishobora kuba yarapfutse turi kurwana ariko si njye wabikoze niba naranabikoze byaba ari impanuka sinari mbigambiriye.

Ndabereye yavuze ko ubusanzwe umugore we babanye neza nubwo ngo nta zitabana zidakomanya amahembe, avuga ko icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore atacyemera.

Yabivugiye mu rubanza ruri kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, urubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwimuriye ibiro byarwo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019.

Ndabereye Augustin yemeye ko yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ko atemera icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Yagize ati” Nemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ariko sinemera icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore kuko guhoza ku nkeke ni icyaha cyisubiramo kandi njye namukubise rimwe.”

Akimara kwisobanura, umushinjacyaha muri urwo rubanza witwa Buseruka John yagaragaje ibimenyetso binyuranye aho yanyomoje ukwiregura kwa Ndabereye, agaragaza ibihe bitandukanye Ndabereye yagiye ahohoteramo umugore we.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Ndabereye ahohotera umugore bwa mbere byamenyekanye ku itariki 17/6/2014 amukubitira i Kigali.

Ngo hari aho yongeye kumukubita amuziza kumena ubuki.

Nk’uko umushinjacyaha yakomeje abivuga, ngo nyuma yo kugirwa inama kenshi, ku itariki 30/8/2019 nibwo Ndabereye yakubise umugore ngo agamije kumwica.

Ati “Yamukubise inshyi n’imigeri umugore azana amashyundu niba yaramukubise inyundo niba ari iki! Ikibabaje ni uburyo yamupfuye imisatsi nk’upfura inkoko, niba yarashakaga kumubaga ntitubizi. Yamukandagiye umubiri wose ku buryo no kwicara hasi byamunaniye.

Uhagarariye Ndabereye mu rukiko yavuze ko umukiriya we yafungurwa akaburana ari hanze nk’umuntu w’umuyobozi ufite umwirondoro uzwi agakurikirana adafunzwe akajya yitaba urukiko rukaba rwanamutegeka aho yaba acumbitse.

Uhagarariye Ndabereye mu rukiko kandi yavuze ko umugore wa Ndabereye yandikiye urukiko ibaruwa isabira umugabo we imbabazi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’urukiko yategetse ko urubanza rusomwa kuri uyu wa gatatu tariki 11/9/2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger