AmakuruPolitiki

Musanze:Abarema n’abakorera mu isoko rya Byangabo bihagarika ku bikuta byaryo

Urujya n’uruza rw’abarema isoko rya Byangabo akenshi ruba kuwa Kabiri ndetse no kuwa Gatanu ari nabwo rirema, rugaragaza ko rufite imbogamizi zikomeye zo kubura ubwiherero igihe bakeneye kwihagarika.

Iri soko riherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze rikikijwe n’inzu z’ubucuruzi zitandukanye zirimo izicuruza amafunguro n’izicuruza ibinyobwa.

Iyo uganira na bamwe mu baba bihagarika aho n’abandi baba baza kwirwanaho kuri ibyo bikuta harimo n’abasheshakanguhe muhagararanye amaso ku maso ntacyo bikanga, bose bahuriza ku kuba ubwiherero bwaho buhora buriho ingufuri.

Mugabo Samuel umwe mu baturage bari muri iri soko unahamya ko kwihagarika kuri ibyo bikuta nta gitangaza kirimo Yagize ati'” Ubundi umuntu muzima iyo igihe cyo kwihagarika kigeze arabikora, ariko hano ho ubanza bazi ko abarema iri soko tudakwiye kubikora, ndebera nawe urabona ku bwiherero hari ingufuri, none se tuzajya tumena urugi kugira ngo twigagarike?hari abantu benshi baza hano bashaka kwihagarika ariko ntiwageza ku rwego rwo kumva wasandara kandi ushobora guhagarara aha ukaruhuka”.

“Ikindi burya biteye n’isoni, ibaze kubona umusaza umukecuru ukubyaye muhagararanye hano mu nzira mwese muri gusoba”.

Aba baturage banavuga kandi ko bahangayikishijwe n’uko ibi byaba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda ngo kuko ugize isoni wihagazeho ajya kubikorera mu ngo z’abatuye àho hafi Kandi bose ntibakwirundirayo cyangwa ngo bishoboke ko bahorayo.

Umwe mu baturiye iri soko yagize ati’:” Kuba bihagarika hano abandi bakaza mu rugo i wanjye biteza ingaruka nyinshi, Icyambere hari abajya mu bwiherero bwanjye bakabwanduza kubera ko hari abaza baremerewe cyane,abasinze bityo control ikabura bakabikora uko babyumva, ibi biteza umwanda mu rugo tugahora dusukurira abantu tutazi mbese ugasanga niko kazi, tekereza igihe tutari hafi ngo tubyiteho,urumva nugusanga isazi zuzuye urugo”.

Yakomeje agira ati’:” Nyuma y’abajya mu bwiherero, hari uza yasanga mu bwiherero harimo undi akihagarika mu ruzitiro rw’urugo abandi inyuma y’urugo no mu karima k’imboga,hari ubwo nabajije madamu nti “Ese noneho buriya ushaka gusoroma imboga waherahe ko zose baba bazisobyeho”? Urumva ko umwanda n’indwara biri kutwototera mu gihe ntacyo baba babikozeho hakiri kare”.

Nyiramasinde Eugenie Yagize ati'” Uraza ugasanga abantu bihagaritse hano mu nzira ntacyo bikanga abandi barihagarika imbere y’izi nzu n’utubari kandi abantu ni nako bagikeneye gukomeza kuhanyura no kuhanywera, birumvikana umwuka uri hafi aho n’ibibazo gusa, ahubwo njye ndabona bishobora no kuzabyara ikindi cyorezo Kiruta na Corona gikomoka ku mwanda cyangwa turware indwara z’ubuhumekero na Korera”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenga wa Busogo NDAYAMBAJE Karima Augustin avuga ko bagiye gusuzuma iki kibazo gituma hataboneka ubwiherero rusange bakihutira ku gikemura.

Yagize ati'” Niba hari abantu bagiye mu tubari kunyweramo Icyambere akabari kagakwiye kuba gafite aho abakagana biherera,niba badafite ubwiherero ubwo turareba impamvu ariko n’icyo cy’ubwiherero rusange ntabwo narinkizi turaza kugisuzuma nacyo tumenye impamvu zihari ,icyo turi busange gihari n’igituma zihora zifunze turagikurikirana turebe ko zafungurwa”.

Ikibazo cy’ubwiherero rusange buke naho buri bugahora bufunze, ahenshi bahuriza ko biterwa n’imicungire mibi yabwo nyamara ngo buri mu byibanze mubyo umuntu akenera mu buzima bwa burimunsi.

N’ubwo ahenshi mu gihugu hari gahunda yo kubaka ubwiherero ahahurira abantu benshi mu rwego rwo kwimakaza isuku, hari n’abasanga izo mbaraga zanashyirwa mu kubukurikirana ngo kuko akeshi aho bwamaze kubakwa imicungire yabwo mibi ituma bitagera kuri iyo ntego yo kwimakaza isuku.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger