Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Musanze: Yafunzwe bamufatanye inka yibye, arekuwe ajya kuyihiga kugeza ayishe

Mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, umugabo witwa Emmanuel Ntagahora yafunzwe azira kwiba inka afunguwe ajya kuyihiga kugeza ayishe bamufata atetse inyama zayo.

Mu 2017 nibwo Emmanuel Ntagahora yibye inka y’umuturage wo mu Karere ka Musanze yari abereye umushumba ndetse atabwa muri yombi akorerwa dosiye urukiko rumukatira gufungwa imyaka itatu.

Mu gihe yari amaze ibyumweru bibiri afunzwe, iperereza ryarakomeje ya nka baza kuyifatana uwari warayiguze, bayigarura mu rwuri.

Igifungo cye cyarangiye mu minsi ishize, agaruka mu buzima busanzwe. Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, bivugwa ko yasubiye muri rwa rwuri afata ya nka arayitwara kandi hari hasigaye icyumweru kimwe ngo ibyare.

Ntagahora kuri iyi nshuro ngo yatwaye iyo nka ayijyana mu rugo rw’undi muntu baturanye barayibaga ndetse bari bafite gahunda yo gushaka abagura izo nyama.

Ntabwo biramenyekana icyateye Ntagahora kwica iyo nka, nubwo hari abaketse ko ashobora kuba yabitewe no kwihorera kuko yafunzwe nyuma ikaza kuboneka.

Amategeko avuga ko iri ari isubiracyaha kandi rihanirwa. Kuba yarafunzwe inka ikaza kuboneka nyuma, ntibivanaho icyaha.

Mu gihe habayeho isubiracyaha, ibihano birongerwa. Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi Ntagahora Emmanuel n’umuturanyi we bafatanyije kuyibaga ari na we wari wamwemereye ko aramushakira abagura inyama z’iyo nka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger