AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Musanze: Ibitaro bya Ruhengeri mu isura nshya nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage ba Musanze kububakira ibitaro bya Ruhengeri, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri aka Karere ka Musanze mu murenge wa Busogo.

Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’abavuga rikijyana muri aka Karere ka Musanze yavuze ko azubaka ibitaro bya Ruhengeri, bitewe  n’uko abaturage bo muri aka karere bagaragazaga ko biri mubidindiza iterambere ry’umujyi wabo.

Uretse kuba hagaragajwe ikibazo cy’ibitaro, Perezida Kagame yanagejejweho ikibazo cyo kuba abatuye Musanze batagira aho kwidagadurira kandi umujyi wabo uri muziri gutera imbere zunganira umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène yabwiye Umukuru w’Igihugu ko amushimira kuba yemereye abatuye Musanze kuzabubakira Ibitaro bya Ruhengeri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko Musanze ihabwa umwihariko mu ngengo y’imari igamije iterambere, ngo aka Karere mu mwaka ushize kahawe ingengo y’imari ya Miliyari 8Frw  ikaba yarikubye 2.5 ugereranyije n’iyo babonaga mu myaka itatu ishize.

Yavuze ko mu minsi ishize hari ikibazo cy’isoko ry’ibirayi ariko ubu ngo icyo ntikikiri ikibazo, ngo abaturage bameze neza.

Prof Shyaka yabwiye Perezida Kagame ko ibyo abayobozi batakoze neza, asaba Abayobozi ngo bicuze, ibyo bikaba birimo gutubura imbuto z’ibirayi ariko ntizigerere igihe ku bahinzi.

Yavuze ko hari ikibazo kiza cy’umukamo w’amata wabaye mwinshi hakabura isoko, n’ikibazo cy’isuku nke hirya no hino muri Musanze no ku baturage bayo, ndetse ngo bafite ikibazo cy’imirire mibi kandi beza neza imyaka.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku baturage yavuze ko yishimiye kubasura kandi azasubirayo vuba, ngo ikizamusubizayo ni ukureba niba ibibazo yasanzeyo bizaba byarakemutse, hanyuma uzabirangaramo akazamushakira umuti.

Kagame yavuze ko ibibazo bibazwa n’abaturage usanga ari ibitaburirwa igisubizo, avuga ko uruhare rwa mbere ruri ku bayobozi, ariko bidakuraho n’ubufatanye bw’abaturage.

Yagarutse ku bibazo bimwe na bimwe birimo inzu zisakaje ibumba rya Asbestos, ngo byavuzweho mu myaka 10, ariko ngo izo nzu iyo ugeze i Musange usanga zarabaye umutako.

Ati “Iyo ubabajije bavuga ko ari ‘budget’. Abayobozi dufite banyura ku bintu nka biriya ntibabibone, wababaza bati ni amafaranga… “

Perezida wa Repubulika yasabye Abantu ba Musanze, basanzwe ari abakozi kugerageza bakita ku kibazo cy’isuku nke cyavuzwe hatabaye ko undi muntu aza kukibabwira.

Yakomeje avuga ko mu byakurura ba mukerarugendo hatarimo umwanda.

Abaturage ba Musanze bishyimiye cyane kuba bagiye kubona ibitaro bigezweho kandi bifite isuku ndetse ko ikibazo cy’aho kwidagadurira bari bafite nacyo gishobora kuzakemuka nk’uko icy’aho kwivuriza kigiye gukemurwa.

Perezida Kagame yemereye abatuye Musanze kububakira ibitaro bya Ruhengeri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger