AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mukura VS yihoreye kuri Rayon Sports iyitwara igikombe cy’Agaciro

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yegukanye igikombe cy’irushanwa “Agaciro Football Tournament” rya 2019, nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino w’irushanwa ryo kwibuka isabukuru y’imyaka 100 ya Padiri Fraipont Ndagijimana, umukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura VS ibitego 3-0 igahita iyitwara igikombe.

Kuri iyi ncuro Rayon Sports yaje mu kibuga ishaka gukora amateka yo kwegukana iri rushanwa ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, dore ko yaherukaga gutwara iryo muri 2017 na 2018.

Ibitego bya na Nwosu Chukwudi [kuri penaliti] na Ndizeye Innocent bita Kigeme ni byo byafashije Mukura VS kwegukana iri rushanwa ku ncuro yayo ya mbere. Igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Rayon Sports cyatsinzwe kuri penaliti na Michael Sarpong, nyuma y’uko Oih Jacques yari amaze gukinisha umupira amaboko.

Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa birangira Mukura VS ari yitwaye neza.

Nko ku munota wa 25 w’umukino Umunya-Nigeria Nwosu Chukwudi yaboneye iikipe ye ya Mukura igitego, gusa biza kugaragara ko yari yaraririye.

Bizimana Yannick na we yashoboraga gutsindira Rayon Sports igitego mu gice cya mbere, gusa Mukura VS itabarwa n’umuzamu Bikorimana Gerrard.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe na penaliti ebyiri hahagti y’amakipe yombi, ndetse n’ikarita itukura yahawe Eric Rutanga usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports wazize kugonga umusifuzi abigambiriye.

Uretse kwegukana igikombe, Mukura VS yanahawe sheki ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Rayon Sports yacyuye miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger