Mukura VS yatsinze APR FC igera ku mukino wa nyuma w’Agaciro Football Tournament

Ikipe ya Mukura VS yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa “Agaciro Football Tournament”, nyuma yo gusezerera APR FC kuri penaliti 3-2. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari irangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Aya makipe yombi yari yahuriye kuri Stade Amahoro mu mukino ufungura irushanwa ry’agaciro ry’uyu mwaka.

APR FC yari yabanje mu kibuga Ntwari Fiacre,  Nshimiyimana Yunusu, Jean Claude Niyomugabo, Rwabuhihi Aimee Placide, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Bukuru Christopher, Byiringiro Lague, Ishimwe Kevin, Mugunga Yves na Danny Usengimana.

Mukura VS ku rundi ruhande yari yabanje mu kibuga Gerrard Bikorimana, Senzira Mansoul, Rugirayabo Hassan, Alexis Ngirimana, Olih Jacques, Evode Ntwali, Gael Duhayindavyi, Ramadhan Niyonkuru, Tuyishimire Eric Congolais, Innocent Ndizeye na Nwosu Samuel.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Mukura iri imbere n’igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 25 gitsinzwe n’Umunya-Nigeria Nwosu Samuel. Ni ku mupira yari ahawe na Senzira Mansour, ateye ishoti umupira uca mu maguru y’umuzamu Ntwari Fiacre.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mohammed Eradi yakoze impinduka, aha umwanya abakinnyi bari babanje hanze barimo Manzi Thierry, Mushimiyimana Mohamed, Manishimwe Djabel na Omborenga Fitina.

Aba binjiye basimbura YUNUSU Nshimiyimana, AIME PLACIDE Rwabuhihi, BUKURU Christophe na Mugunga Yves.

APR FC yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 47 ibifashijwemo na Usengimana Danny, ku mupira yari agaruriwe n’umuzamu Bikorimana Gerrard.

Ku munota wa 64 w’umukino Byiringiro Lague yatsindiye APR FC igitego cya kabiri, nyuma yo gucenga ba myugariro ba Mukura bikarangira ateretse umupira mu rucundura.

Ikipe ya Mukura yishyuye iki gitego nyuma y’umunota umwe, ku ishoti rikomeye Ntwari Evode yarekuriye hanze y’urubuga rw’amahina umupira ukaruhukira mu rucundura.

Amakipe yombi yagumye gusatirana gusa ntihaboneka itsinda igitego cya gatatu mu minota yari isigaye.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa za Penaliti, maze Mukura VS yinjiza eshatu kuri ebyiri za APR FC.

Penaliti za APR FC zahushijwe na Mushimiyimana Mohamed wayiteye umutambiko w’izamu, mu gihe iya Ange Mutsinzi n’iya Djabel Manishimwe zakuwemo n’umuzamu Bikorimana Gerrard.

 

Comments

comments