AmakuruImikino

Mukura Vs yasezereye bamwe mu bayobozi bayo nyuma yo kunyagirwa na Rayon Sports

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Ukuboza 2019,Komite y’ikipe yo mu Ntara y’Amajyepfo Mukura Victory Sports yateranye ifata imyanzuro irimo gusezerera bamwe mu bari abayobozi bayo mu byiciro bitandukanye muri iyi kipe.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’uko iyi kipe iherutse gutera intimba abakunzi bayo, ku mukino wa 14 wa Shampiyona wayihuje na Rayon Sports, ikanyagirwa akayabo k’ibitego 5-1.

Si uyu mukino gusa wagaragaje kujya habi kw’iyi kipe dore ko kugeza ubu imaze imikino ine itazi gutahana amanota atatu, aho ku munsi wa 11 yanganyije na Marines 0-0 , ku munsi wa 12 Mukura VS yatsinzwe na As Muhanga igitego 1-0 , ku munsi wa 13  yanganyije na Police FC ibitego 2-2, agashinguracumu kaba ku munsi wa 14, Rayon Sports iyikandagiza amaguru yombi.

Imyanzuro yavuye mu nama ya Komite ya Mukura VS ni iyi ikurikira:

  1. Hasheshwe amasezerano n’umutoza wungirije Bwana Bertrand Noah
  2. Hasheshwe kandi amasezerano n’umutoza w’abazamu Bwana Desiré Niyorurema
  3. Hasheshwe amasezerano n’uwari umunyamabanga (secretaire) w’ikipe, Bwana Kananira Canisius.

Komite kandi yaboneyeho kwihanganisha abakunzi ba MVS ku migendekere y’umukino wahuje Mukura VS na Rayon Sports

Twitter
WhatsApp
FbMessenger