AmakuruImikino

Mukura VS yahigiye gutwara igikombe cya shampiyona ikanisubiza icy’amahoro

Inama y’inteko rusange y’umuryango wa Mukura Victory Sports et Loisirs yemeje ko ibihe byiza ikipe irimo n’igitinyiro ikomeje kubaka bitazigera bisubira inyuma ukundi.

Ni inama yabaye ku munsi w’ejo , bishimira ibyakozwe kugira ngo ikipe isohokere u Rwanda inerekwa raporo y’umutungo inatora ubuyobozi bushya.

Mu ijambo rye ryo gufungura, Nizeyimana Olivier, Prezida wa Mukura VS yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo Mukura VS itware igikombe cy’amahoro cya 2018 anasaba ko buri wese yabigira umuhigo kugira ngo Mukura VS itware igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ikanisubiza icy’amahoro.

Ati :’’Hari igihe twigeze kuvuga ngo birashoboka ko twagiye mu rwego tutarimo ariko nyuma turavuga tuti reka dukomeze . Icyo twabonye urwego rwa Mukura VS ni uru, ibyo kujya hasi ntibishoboka, ntabwo tubishaka rwose. Mukura VS ni iyi cyangwa iri hejuru yayo’’

Muri raporo y’umutungo, byagaragajwe ko Mukura Vs yinjije miliyoni 186 231 540 frw zirimo miliyoni 63 zatanzwe n’akarere ka Huye, miliyoni 51 128 000frw zavuye ku mufatanyabikorwa mukuru Volcano Express, hari miliyoni 19 473 240frw zinjiye ku bibuga,miliyoni 24 102 500 frw zatanzwe n’abakunzi ba Mukura VS ; miliyoni 13 zaturutse muri Ferwafa 13 na miliyoni 1.3 zavuye mu kugurisha abakinnyi.

Byanagaragaje ko Mukura VS imaze gusohora kugeze uyu munota miliyoni 197 231 340 agizwe ahanini na miliyoni 67 587 800 zagendeye mu mikino nyafurika iyi kipe yitabiriye. Hanavuzwe ko Mukura VS igifite umwenda wa miliyoni 48 000 000frw. Inakeneye izindi miliyoni 93 kugira ngo uyu mwaka w’imikino urangire

Hon. Karemera Thierry, uri muri komisiyo yashyizweho na Prezida Olivier yo gushakira ubushobozi Mukura Vs, avuga ko bakomeje kwegera abafatanyabikorwa batandukanye kandi hitezwe ko bamwe bazasinya amasezerano mu minsi mike iri imbere.

Hanavuzwe ko hari gahunda yo kwegera amakoperative y’ikawa n’umuceli yo mu karere ka Huye kugira ngo n’umuturage usanzwe abe yabona uburyo bumworoheye bwo gushyigikira Mukura Vs kandi uwitanze yoroherezwe kuza ku mikino ya Mukura VS.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger