AmakuruImikino

Mukura Victory Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya Al-Hilal Ubaid

Ikipe ya Mukura Victory Sports iherereye i Khartoum muri Sudan, yaraye ikoreye imyitozo ku kibuga cya Shikan Castle izakiniraho ubwo izaba ihanganye na Al-Hilal Ubaid yo muri iki gihugu.

Mukura Victory Sports n’iyi kipe yo muri Sudan bazacakirana ku wa gatandatu w’iki cyumweru, mu ijonjora rya kabiri ry’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo; Total CAF Confederations Cup.

Mukura Victory Sports yageze mu murwa mukuru wa Sudan ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane, ikaba icumbitse muri Hotel yitwa Zanobia Hotel.

Imyitozo abakinnyi ba Mukura bakoreye ku kibuga bazakiniraho, ni iyoroheje yiganjemo kwirukanka mu kibuga mu rwego rwo kunanura imitsi. Ni nyuma y’urugendo rw’indege bakoze bava i Kanombe berekeza i Khartoum.

Biteganyijwe ko iyi kipe y’i Huye ikora imyitozo yemewe n’amategeko uyu munsi, akaba ari imyitozo iza kubera kuri Shikan Castle izakinirwaho uriya mukino. Ni imyitozo kandi igomba kuba ku isaha umukino uzaberaho nk’uko amategeko ya CAF abivuga.

Tubibutsa, Mukura Victory Sports yageze mu ijonora rya kabiri ry’ibanze rya CAF Confederations Cup isezereye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo ku gitego 1-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger