AmakuruImikino

Mukura Victory Sports yahawe inkunga n’Umunyarwandakazi uba mu Butariyani

Ikipe ya Mukura Victory Sports yagenewe inkunga y’imyambaro na Safari Marie Claire, Umunyarwandakazi ukora umwuga w’ubuganga ukomoka i Huye gusa akaba atuye mu gihugu cy’Ubutariyani.

Iyi nkunga igizwe n’imyenda (amakabutura n’imipira,imipira y’imbeho), amasogisi, ingofero n’ibikapu.

Impamvu nyamakuru yo kugira ngo Safari atere Mukura inkunga ngo ni uko akiri muto yakunze ikipe ya Mukura kuko ari na yo yumvise mbere, bityo akura ayikunze cyane kandi ayishyigikira.

Ati “Nubwo ntuye i Roma ariko umutima wanjye uriho Mukura nk’ikipe y’iwacu mu Rwanda no mu karere kanjye, nifuza ko ikipe yanjye rero yatera imbere mbigizemo uruhare rwanjye.”

Avuga ko usibye iyi nkunga y’imyambaro ari kugerageza gushakira Mukura Victory Sport n’abandi baterankunga mu buryo bunyuranye.

Icyo asaba ikipe ni ugushyira imbaraga mu kazi kabo bagatsinda.

Niyobugungiro Fidele Umunyamabanga mukuru wa Mukura avuga ko iki ari igikorwa kiza kuko iyi myenda bifasha abakinnyi buri munsi.

Ati “Amarembo arafunguye muri Mukura, ntibigarukire no ku myenda gusa n’ikindi cyose ni karibu. Inkunga yose muri Mukura irakenewe natwe dushobora  kugira abandi dufasha, dushobora kuba ikiraro cyo gufasha n’abandi batuye mu karere ka Huye no mu turere dukikije Huye.”

Ibicishije kuri Twitter yayo, Mukura Victory Sports yashimiye uyu muganga ku bw’inkunga y’ingirakamaro yayigeneye.

Marie Claire Safari yashatse mu Butariyani aho afite abana batatu n’umugabo w’umutaliyani, asanzwe anakorana n’abagore bafite imishinga iciriritse y’iterambere mu murenge wa Simbi (Huye) na Mugombwa muri Gisagara.

Mukura ubu ntiri mu bihe byiza, ihagaze ku mwanya wa munani muri Shampionat, mu mikino 25 imaze gukina yatsinze itanu (5) gusa, inganya 13 itsindwa irindwi(7). Ubu ikaba izigamye igitego kimwe gusa.

Imyambaro ikipe ya Mukura yahawe.
Safari uri ibumoso ni we wageneye Mukura Victory Sports inkunga.
Ifoto y’urwibutso hagati ya Safari n’ikipe ya Mukura.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger