AmakuruImikino

Mukura Victory Sports yagarutse i Rwanda yakirwa mu buryo budasanzwe

 

Ikipe ya Mukura Victory Sports yari imaze iminsi muri Sudan, yagarutse mu Rwanda yakirwa n’umubare utari muto w’abafana bayo.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Mukura ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yamanutse mu kibuga, iza no kwitwara neza kuko yanganyirije muri Sudan na Al-Hilal Ubayyid 0-0.

Hari mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri Total CAF Confederations Cup.

Iyi kipe ikigera i Kanombe kuri uyu wa mbere yakiriwe n’abafana bayo bibumbiye muri Fan Club ya MVS Young Generation badahwema kwitangira iyi kipe.

Mu gashya aba bafana bari bazanye, ni uko bari bafite ibyapa byanditseho buri mukinnyi n’undi wese wari watumikiye Mukura Victory Sports muri Sudan.

Hari kandi n’abandi bafana basanzwe bafana iyi kipe.

Haringingo Francis utoza iyi kipe yavuze ko urugendo rwagenze neza, gusa ashimnagira ko Al-Hilal Ubayyid bakinnye ari ikipe ikomeye cyane.

Ati” Iriya kipe ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakina mu ikipe y”igihugu harimo abakinnyi bamenyereye gukina aya marushanwa yo ku mugabane wa Afurika bafite imikino myinshi muri aya marushanwa rero ni ukuvuga isomo dukuye hariya ni ugukina uko bishoboka ntitwirangareho babonye amahirwe kubera ubuhanga bafite rero ntago dushaka ko badutsinda igitego kuko twebwe byaba bihise bidusaba ibitego 2.”

Haringigo yongeyeho ko abakinnyi ba Mukura bitwaye neza mu kibuga ugereranyije n’uko bitwaye mu mukino wabahuje na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, bityo akaba asanga hari ikizere cy’uko Mukura ishobora gusezerera iyi kipe mu mukino wo kwishyura.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Mukura igiye guhita ikomeza imyiteguro yo y’umukino wo kwishyura ugomba kubera i Huye ku wa gatandatu w’iki cyumweru. Ni umukino isabwa gutsinda byibura igitego 1-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger