Urwenya

Mukobwa dore ibyo wakora bikagufasha kugira amaguru meza

Abakibwa bose aho bava bakagera baba bifuza kugaragara neza no kugira ibice by’umubiri byubakitse neza cyane cyane amaguru abereye mini-skirt n’amabere agaragara neza mu isutiye. Mu gihe wifuza kugira amaguru meza dore icyo wakora.

Muriki gihe buri mukobwa wese aharanira kugira ngo agire amaguru meza cyangwa amatako meza kuko bimwngerera igikundiro ku basore bose bamureba.

Kuri uyu munsi twabakusanyirije muri bimwe mu bintu umukobwa yakora kugirango agire amatako meza ndetse n’amaguru meza.

1. Imirasire y’izuba rya kare cyane mu gitondo. Ugomba Kwambara ijipo ngufi mu gitondo wenda ukibyuka cyangwa uri gukora isuku kugirango ya mirasiye yizuba ikugere ku matako ariko nta cola wambaye.

2. Gukora Sports nk’iminota 45min mu cyumweru.
bituma urambura imitsi kandi bikagabanya ibinure mu mubiri.

3. kugerageza kugenda n’amaguru nka 30min buri munsi, ibi nabyo bizagufasha ariko wambaye inkweto zitazamuye.

4. Gukora umwitozo wo gusimbuka mu gitondo ariko utambaye inkweto, ushobora no gufata umugozi ukajya usimbuka buri gitondo.

5. Koga mu mazi ugakurura amazi n’amatako yawe nabyo bituma amazi asa naho ari kuku masa. Ukajya ubikora nka 3 mu cyumweru.

Niwifashisha bimwe mubyo twakubwiye hejuru ntakabuza uzagira amaguru meza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger