AmakuruAmakuru ashushye

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane mu kwamamaza, mu Ikinamico no muri Filime yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Kamena 2021 nibwo inkuru y’akababaro yageze ku bakunzi b’umusaza Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane mu kwamamaza Imvaho nshya, mu Ikinamico no muri Filime yemeza ko yitabye Imana azize hburwayi.

Nyirimigambi Philbert umwe mu bana ba nyakwigendera yemeje ko se yitabye Imana aguye mu Bitaro bya King Faisal aho yari arwariye.

Mukeshabatware yitabye Imana nyuma yaho umugore we Mukakarangwa Marie Hélène na we yatabarutse ku wa 30 Ugushyingo 2017.

Izina rya Mukeshabatware Dismas riri mu yamenyekanye cyane ku bw’ubuhanga bwihariye mu gukina ikinamico no kwamamaza mu Rwanda.

Yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n’abatari bake.

Mukeshabatware yavukiye muri Nyaruguru mu 1950 ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.

Yahawe akazi kenshi iwabo ariko kuko yari akeneye akaruhuko agenda akanga, icyakora abo biganye mu Bubiligi bakoraga mu icapiro rya ORINFOR mu 1979 basabye ubuyobozi ko bwamutumaho akaza kubafasha.

Yatangiye mu icapiro rya ORINFOR mu 1980. Uyu mugabo avuga ko yafashije mu iterambere ryaryo ku buryo ryari rimaze gukora.

Mu 1982 Mukeshabatware yinjiye mu itsinda ryakinaga amakinamico ya ORINFOR ryaje guhabwa izina ry’Indamutsa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger