AmakuruAmakuru ashushye

Muhanga: Umuyobozi w’agakiriro yafashwe n’amashanyarazi amwambura ubuzima

Umuyobozi wungurije w’Agakiriro ka Muhanga witwa Habyarimana Augustin yapfuye azize impanuka y’umuriro w’amashanyarazi yamufashe ubwo yacomekaga imashini ye ibaza muri kariya Gakiriro gaherereye i Nyamabuye.

Ni impanuka yabaye ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ubwo Haryarimana yacomekaga imwe mu mashini akoresha agafatwa n’amashanyarazi.

Bamwe mu bo bakoranaga, bumvise umuntu ataka bahita bakeka ko ari ufashwe n’amashanyarazi bihutira gukupa umuriro ariko ntibyagira icyo bitanga kuko amashanyarazi yari yamaze kumugera mu mubiri wose.

Bahise bihitira kumugeza ku Bitaro bya Kabgayi ariko umutima uhagarara bataragerayo ndetse ngo n’aho bagereyeyo abaganga bagerageje gushitura umutima biranga.

Habyarimana upfuye afite imyaka 51 y’amavuko, asize umugore n’abana batatu.

Umuyobozi w’agakiriro ka Muhanga, Sibomana Sylvain, yemeje aya makuru, avuga ko mu minota 15 yabanjirije urupfu rwa nyakwigendera bari bamaze kuvugana ku buryo na we yatunguwe n’iyo mpanuka.

Agaruka ku by’urupfu rwe, yagizea ati “Babonye umuntu yumiye aho hafi y’imashini ntibamenye uko byagenze. Icyakora yazize impanuka yihariye mu kazi kuko nta bibazo bindi by’umuriro byabagaho mu gakiriro.”

Yavuze ko kuva muri 2017 ubwo aka Gakiriro katangiriye gukora, nta mpanuka nk’iriya yari yarahabereye ariko ko bibasigiye isomo.

Ati “Isomo rikomeye tubonye ni ukuba niba wavuganaga n’umuntu watarabuka gato ukumva ngo arapfuye biteye ubwoba, tugiye gushaka ubwishingizi bw’ibikoresho n’abakozi. Hari bake barimo ariko tugiye gukurikirana iby’ubwishingizi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger