AmakuruAmakuru ashushye

Muhanga: Imodoka yagonze umupolisi ahita apfa

Imodoka ya Coaster yagonganye na moto yari iriho umupolisi witwa AIP Ndayisaba Alexis ubwo yari igeze hafi y’Ibiro by’Akarere ka Muhanga ahita ahasiga apfa.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yemeje aya makuru.

Uyu mupolisi wapfuye yari atwaye moto avuye ku kazi agongana na Coaster ya Horizon arakomereka bamujyana kwa muganga aba ariho apfira.

Umurambo wa AIP Ndayisaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi. Hari amakuru avuga ko uyu mupolisi yari mu myiteguro yo gushinga urugo, ndetse ko ubukwe bwari buteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu mupolisi yitabye Imana
Yiteguraga gukora ubukwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger