AmakuruPolitikiUrwenya

Muhammad Ssegirinya yaburiye umupolisi wa Uganda uziha ibyo kumuta muri yombi

Muhammad Ssegirinya uyobora igice cya Kawempe muri Uganda, yaburiye uwitwa umupolisi uziha ibyo kumuta muri yombi ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.

Ssegirinya abenshi bafata nk’umunya Politiki w’umunyarwenya, yavuze ko “ubu ari hanze y’igihugu” kandi ko mu gihe cya vuba aratangaza igihe azagerera muri Uganda.

Yavuze ko atazigera yemerera Polisi ya Uganda kumuta muri yombi nk’uko yabigenje ifata Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ubwo yageraga Entebbe avuye muri Amerika.

Ssegirinya yavuze ibi nyuma y’uko mu bihe byashize yigeze kugundaguranira na Polisi mu muhanda.

Ni nyuma y’amagambo ashotorana ataravuzweho rumwe yagiye akoresha yatumye yamamara mu itangazamakuru mu myaka yashize.

Yakomeje agira ati” Bobi Wine na Francis Zaake bampaye ikizere cyo gufata inshingano zo kurwana. Ukugaruka kwanjye ntikuzaba ubutembere bwo muri Parike. Nzarwana by’ukuri.”

Yongeyeho ko  aho ari”yakoze imyitozo ihagije” bityo akaba asaba Polisi kutazitwaza imbunda kuko ngo umurwano azarwana na yo uzaba ari uw’amaboko.

Yananenze imyitwarire inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zagaragaje ku wa kane w’iki cyumweru ubwo zahondaguraga umuhisi n’umugenzi mu gace ka Kasangati

Ati” Ntituzongera guterwa ubwoba ukundi. Twakandamijwe igihe kirekire kandi igihe cyo kwirwanaho ni iki.”

Ssengirinya agundagurana na Polisi ya Uganda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger