Amakuru ashushyeImikino

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ mu gahinda

Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye nka Migi mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ no mu makipe atandukanye, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina umubyara.

Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Migi yamenyekanye kuri uyu wa Mbere aho yitabye Imana azize uburwayi.

Migi usanzwe ari umuvandimwe wa Régis Mbonyingabo wa Kiyovu Sports, kuri ubu akina mu ikipe ya KMC yo mu gihugu cya Tanzania.

Hano mu Rwanda uretse gukina mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ aheruka gusezeramo, yanakiniye amakipe arimo La Jeunesse, Kiyovu Sports na APR FC.

Migi kandi yanakiniye amakipe atandukanye yo hanze y’igihugu arimo Azam FC yo muri Tanzania cyo kimwe na Gor Mahia yo muri Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger