AmakuruImyidagaduro

Mugihe abandi byari ibyishimo gusa Zari we byari umubabaro nyuma yo kwerura akavuga ko yatandukanye na Diamond

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin nibwo Zari yakuyeho urujijo ku mugaragaro akavuga ko atandukanye na Diamond Platnmuz bafitanye abana babiri burundu.

Amakuru ajyanye n’itandukana rya Zari na Diamond si ubwa mbere atangajwe kuko ni kenshi byagiye bivugwa ariko icyo gihe byabaga ari ibihuha,gusa kuri ubu amakuru noneho ni ukuri kuko yatangajwe na Zari abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko guhera ubu Diamond amushyize ku ruhande kuri ubu bagiye kuzajya bahuzwa cyangwa babana nka babyeyi naho kubana nk’umugabo n’umugore ngo guhera kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 ngo ntibagomba guhurira mu buriri bumwe habe na rimwe muri make akaba yagize ati: 

Kubyiyumvisha biragoranye ndetse kuba nabikora birankomereye, hashize iminsi hari ibihuha bitagira ingano byavugwaga bimwe binagaragaza ibimenyetso, byazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga byemeza ko unca inyuma wowe Diamond, n’agahinda kenshi nahisemo guhagarika urukundo rwanjye nawe mu rwego rwo gukomeza kwihagararaho no kwihesha agaciro ndetse no kugira ngo ubuzima bwanjye budakomeza guhungabana.
Tugiye gutandukana nk’abantu babanaga nk’umugore n’umugabo ariko nk’ababyeyi ntago dutandukanye, ibi ntago bizatuma ntakomeza kwigira ndetse no kuba umugore wita kubo yabyaye, nyine nk’umugore w’umuherwe mufite mwese kubimenya.”
Nzakomeza kwiyubaka ndetse no gutera imbaraga abagore bagenzi banjye kugira ngo nabo bige kwigira no kuba abaherwe, nzakomeza kwigisha abahungu banjye bane guha agaciro umugore ndetse nigishe umukobwa wanjye icyo kwihesha agaciro bivuze, hari byinshi byabaye kuko maze mu myidagaduro imyaka igera kuri 12 gusa ibibazo byose nagiye nyuramo nagiye negukana intsinzi kubera ko ndi umutsinzi ndetse namwe mwese ndabizi ko mumfasha umunsi ku wundi. Mukomeze kugira umunsi w’abakundana mwiza.”

Zari Hassan ufitanye abana babiri umukobwa n’umuhungu n’umuhanzi Diamond akomoka mu gihugu cya Uganda akaba ari mu bagore bakize cyane muri kano karere ka Afurika y’iburasirazuba.yashakanye na Diamond nyuma yo gutandukana na Nyakwigendera Yvan Ssemwanga nawe babyaranye abana batatu.

Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz ubwo aherutse i Kigali muri Mutarama 2018 yari yabwiye abanyamakuru ko nta mugore afite, gusa ngo afite umukunzi ari we Zari kandi adateze kumureka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger