AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mugabo Pio wigeze kuba Minisitiri yitabye Imana

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2020, uwitwa Mugabo Pie wabaye Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage muri Guverinoma ya mbere y’ubumwe, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Mugabo yemejwe n’umwe mu banyamuryango b’ishyaka rya PL yigeze kubera Perezida ko yitabye Imana “uyu munsi, yari arwariye muri Faisal”.

Uyu mugabo wari inzobere mu mategeko yanabaye umucamanza na Perezida w’Urukiko Rukuru. Mbere y’uko yitaba Imana, yari asanzwe atanga serivisi zitandukanye mu bijyanye n’amategeko.

Mu 2017, Mugabo ari mu bacamanza bahawe umudali w’ishimwe kubera uruhare rwe mu mitangire ya serivisi inoze mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Mugabo Pio yitabye Imana azize uburwayi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger