AmakuruIkoranabuhanga

Mudasobwa zahawe abanyeshuri biga muri kaminuza zari zigenewe abo mu mashuri abanza nayisumbuye

Minisitiri w’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana  kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 ukwakira nibwo yagiranye ibiganiro n’abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ku mikorere y’umushinga wa Positivo mu mashuri makuru.

Mu 2015 Leta y’urwanda yatangije umushinga w’ikoranabuhanga mu mashuri abanza nayisumbuye muri gahunda yise “Smart classroom”.

Leta yifashishije uruganda rwa Positivo kugirango rukwirakwize mudasobwa mu bigo byamashuri muburyo bworoshye .

Mu masezerano leta yagiranye n’uruganda rwa Positivo ubundi uru ruganda rwagombaga kujya rutanga mudasobwa zigera ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150 000) ku mwaka  ariko kubera ingengo y’imari nkeya leta irazigabanya izigeza ku bihumbi mirongo ine 40 000.

Kugirango birinde igihombo kuberako Positivo yari yarakoze mudasobwa 150 000 bahise baziha abanyeshuri biga muri muri kaminuza.

Bazitanga kubanyeshuri barihirwa na leta ndetse nundi uyishaka yarayifashe akajya yishyura make ku kwezi, aha umunyeshuri yasabwaga kwishyura 17 500 buri kwezi.

Imwe yishyurwaga amafaranga asaga gato ibihumbi 240 Frw akishyurwa mu byiciro, ushaka kuyishyurira rimwe agatanga asaga gato ibihumbi 210 Frw.

Ibi abadepite basanga arugufatirana abanyeshuri.

Depite Uwimana  Marie Claire  yabajije Minisitiri w’ikoranabuhanga impamvu bazihaye abo muri kaminuza kandi baziko ntabushobozi zifite yasubijeko izi mudasobwa ubushobozi bwazo bwari buhagije kumuntu ugiye kuyikoreshaho bwa mbere nukuvuga abo mu mashuri abanza nayisumbuye naho abo muri kaminuza bo ntanumwe wayihawe atabishaka kandi babanje no kubasobanurira.

Yakomeje avugako bazitanze kubera igihombo bari bahuye nacyo .

Uru ruganda rwa Positivo  mudasobwa yatanze muri kaminuza bwa mbere zari ntoya zizwi nka mini laptop ariko ubu ngo rwatangiye no gukora inini zifite ubushobozi doreko inyinshi muzo  bamaze gutanga abanyeshuri bavuga ko zapfuye, abadepite bagasabako izapfuye bazibahindurira.

Minisitiri w’ikoranabuhanga asobanurira abadepite

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger