AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Mu Rwanda hamuritswe imodoka nshya zidakenera Essence

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye umuhango wo kumurika ubwoko bw’imodoka bushya bukoresha amashanyarazi buje kuzuza intego u Rwanda rwihaye yo gukoresha ibinyabiziga bitagira uruhare mu kwangiriza ibidukikije.

Uyu muhango wari uhagarariwe na Minisitiri w’ ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete, wagaragaje ko izi modoka ndetse n’ibindi binyabiziga bitandukanye bidakenera Essence, bizagira ingaruka nziza kukirere nibidukikije muri rusange.

Ubu bwoko bw’izi modoka nshya zitezweho gukoreshwa cyane ku butaka bw’u Rwanda, bwakozwe n’ uruganda rusanzwe rukora imodoka za Mitsubishi.

Minisitiri Gatete yashimye Mitsubishi Motors Corporation na Victoria Motors Rwanda Limited uruhare bagiye kugira mu gushyigikira guverinoma y’ u Rwanda kugera ku ntego yo kugira ngo ubwikorezi bwiza, burambye kandi butangiza ibidukikije.

Yahishuye ko ubukungu bwa Mitsubishi buri kuzamuka kuva yatangira gukorera mu Rwanda, ati “Gutera imbere kw’ imodoka zikorerwa mu Buyapani iki ni ikimenyetso cy’ umubano w’ ubucuruzi hagati y’ u Rwanda n’ Ubuyapani umeze neza cyane”.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruherutse kumurika moto zikoreshwa n’ amashanyarazi muri gahunda yo gusimbuza ibinyabiziga bikoreshwa na essence bigasimbuzwa ibikoresha umuriro w’ amashanyarazi.

Ubu mu Rwanda moto zikoreshwa n’umuriri w’amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu buryo bw’igerageza, hamagamijwe kunoza neza uyu mugambi wo kurengera ibidukikije

Twitter
WhatsApp
FbMessenger