AmakuruAmakuru ashushye

Mu Rwanda abarenga 100 bamaze kwandura coronavirus

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abantu 13, bituma bose hamwe baba 102.

Uyu mubare w’ubwandu bushya ugizwe n’abantu bane baturutse mu mahanga, n’abantu icyenda banduye kubera guhura n’abafite iyi virusi mu Rwanda.

– Abantu babiri baturutse i Dubai

– Abantu babiri baturutse muri Turikiya

– Abantu icyenda batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abagaragayeho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Yakomeje iti “Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bakigaragaza. Nta n’umwe urembye.”

Iyi minisiteri yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, kandi nk’uko biheruka gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda, ingamba zo gukumira Coronavirus zagombaga kumara ibyumweru bibiri, zongerewe iminsi 15.

Zirimo ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo uretse abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa, ndetse imipaka irafunzwe. Abantu bose bageze mu Rwanda bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu.

Abaturarwanda kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi neza, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger