AmakuruUtuntu Nutundi

Mu ntara y’amajyepfo hafatiwe amavuta ya mukorogo

Mu ntara y’amajyepfo  hafatiwe amavuta n’ibindi bihindura uruhu ibi bikunze kwitwa mukorogo ibi bikaba byafashwe na Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

 

Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda avuga koi bi byatahuwe nyuma yo gukora ibikorwa byo gufata amavuta  n’ibindi bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge bihindura uruhu aho hafashwe  amaduzeni 470 y’amoko atandukanye y’amavuta n’amasabune ahindura uruhu.

Ibi bikorwa byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize bikorerwa mu turere twa Huye  na Ruhango ibyafashwe bikaba byiganjemo amavuta arimo ibinyabutabire birimo ‘hydroquinone’ bigizwe n’amavuta yo mu bwoko bwa  Maxi-White, Skin White, Fair light, Diproson, Caro Light, Clear Men , Epiderm Crème,amasabune n’ibindi.”

Inzego z’ubuzima ziri muri iki gikorwa zemeza ko uwisiga ibintu birimo ikinyabutabire ‘hydroquinone’ aba yiyongerera ibyago byo kurwara kanseri (cancer) y’uruhu kuko ngo hari uturinda uruhu kwandura iyi ndwara tuvanwaho na hydroquinone.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa uyobora Polisi mu ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uruhare bagize muri iki gikorwa.

Yagize ati “ Nyuma y’uko inzego zitandukanye zitangiye ibikorwa byo gufata amavuta n’ibindi bihindura uruhu ababicuruza bahinduye amayeri bakabicururiza mu ngo zabo. Turashimira abaturage bagiye baduha amakuru y’aho biherereye bikabasha  gufatwa.”

ACP  Kajeguhakwa yasabye abaturage kureka gukoresha ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Yagize ati “Abahanga mu by’uruhu bagaragaje ko uwisiga ibintu birimo ikinyabutabire ‘hydroquinone’ ndetse n’uruvangavange rw’amavuta ruzwi nka ‘mukorogo’ aba yiyongerera ibyago byo kurwara kanseri (cancer) y’uruhu kuko hari uturinda uruhu kwandura iyi ndwara tuvanwaho na hydroquinone.

ACP Kajeguhakwa  yasabye abacuruza amavuta, amasabune ndetse n’bindi byose bikorerwa mu nganda bitujuje ubuziranenge kumva ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko bityo bakwiye kubireka badategereje ko inzego zitandukanye zitegura ibikorwa byo kubafata.

Urutse kuba amavuta n’ibindi bihindura uruhu bigira ingaruka irimo n’indwara ya “Cancer” y’uruhu,  biranagoranye guhuza amafoto ari kubyangombwa by’umuntu wahinduye uruhu bityo hakaba habaho impungenge z’umutekano ndetse no kuba uwahinduye uruhu ashobora kudahabwa serivisi kandi yari ayigenewe.

Minisiteri y’ubuzima yemeje urutonde rw’ibintu birimo n’amavuta yo kwisiga bigomba kwirindwa bigera ku 1 343, ndetse ikaba iburira abantu bisiga amavuta arimo hydroquinone irenze 0,07% by’ibigize ayo mavuta ko bikururira ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo na kanseri y’uruhu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger