AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Mu ntangiriro za 2020 guciririkanwa n’umumotari bizaba ari amateka

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza i Kigali ,ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Afurika y’Epfo, Altron, cyagiranye amasezerano n’ikindi cyo mu Rwanda cyitwa Pascal Technology Ltd, ibyo bigo byombi bikaba bigiye gufatanya gushyira ikoranabuha riranga aho ikintu giherereye GPS muri moto zigera ku bihumbi 10.

Ibi bigo byizera ko mu kwezi kwa Gashyantare 2020 bizaba byamaze gushyira iryo koranabuhanga muri moto ibihumbi 10.

Pascal Ndizeye uyobora Pascal Technology isanzwe itanga akagabanya muvuduko mu modoka (speed governor) avuga ko bigiye koroshya imikoranire y’abamotari n’abagenzi.

Agira ati Mu mutekano bizafasha byinshi kuko umugenzi azaba azi ko umumatari umutwaye yizewe, nta mpamvu y’ uko umunyamahanga agomba kwishyura motari abanje kuvunjisha amadovize ye(amayero, amadolari,…) kuko mubazi zacu ziyakira ikindi ni uko motari ubwishingizi bwe bwarangiye azajya ahita abimenyesha kuko bizaba bigaragara kimwe n’ibindi byangombwa afiteho ikibazo. Moto yose umuntu afiteho ikibazo bizaba byoroshye kuyibona hifashishijwe pulake zayo gusa.”

Umugenzi azabasha kumenya aya makuru binyuze muri porogramu cyangwa se ‘Application’ azajya ashyira muri telefoni ye ,yitwa (Passenger Safety Application) muri telefoni ye, ashyiremo na nimero za Plaque ya moto hanyuma ahite abasha kubona ayo makuru arimo amazina y’umumotari, ubwishingizi bw’ubuzima akoresha, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwe ndetse n’ifoto y’uwo mumotari.

Zirikana François ushinzwe ibyangombwa muri Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyira imbere ituze n’umutekano w’Abanyarwanda ngo niyo mpamvu bagomba no kugenda kuri moto batekanye.

Yagize ati “Buri gihe Leta y’u Rwanda ishyira imbere ituze n’umutekano w’Abayarwanda n’abatembera u Rwanda, ni muri urwo rwego hamwe n’umujyi wa Kigali usukuye unatekanye abanyamujyi bagomba kugira uburyo bagenda kuri moto batekanye banatuje ndetse tukongeraho n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura (cashless ).”

Pascal Ndizeye avuga ko mbere ya werurwe 2020 bateganya kuba bafunguye amashami 32 mu gihugu hose atari mu mujyi wa Kigali gusa .

Ike Dube uyobora Altron na Pascal Ndizeye Pascal Technology ubwo bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye
ke Dube uyobora Altron na Pascal Ndizeye uyobora Pascal Technology na Zirikana François ushinzwe gutanga ibyangombwa muri Minisiteri y’ibikorwaremezo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger