Amakuru ashushyeUmuco

Mu muhango witabiriwe na Pastor Mpyisi, umupfumu Rutangarwamaboko yise izina umwana we

Nyuma y’iminsi 7 umwana avutse nkuko umuco nyarwanda ubiteganya, umupfumu Rutangarwamaboko yise umwana we w’umukobwa aherutse kwibaruka mu muhango witabiriwe na Pastor Mpyisi.

Tariki ya 30 Nyakanga 2017 nibwo Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yarongoye umukobwa bari bamaze igihe kinini bakundana witwa Umuziranenge Sana Cynthia,Ubukwe bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi ari naho uyu mupfumu avuka. Ubu bukwe bwabayemo udushya kuko umugeni bagiye mu ngombyi ya Kinyarwanda ndetse ibiryo n’ibinyobwa byose byari i bya Kinyarwanda.

Uyu mwana bibarutse rero bahisemo kumwita Rutangarwamaboko Umugiramana. Umupfumu Rutangarwamaboko avuga ko yahisemo kwita umwana we Rutangarwamaboko Umugiramana kuko we n’injishi ye [umugore we] ari abagiramana bivuze ko n’umukobwa wabo w’imfura ari ‘Umugiramana’.

Avuga impamvu Rutangarwamaboko yise umwana we gutya yagize ati:”Umwana yitwa Rutangarwamaboko Umugiramana kuko u Rwanda ari urugiramana kuva na kera na kare. Kuko njye n’injishi yanjye turi abagiramana kandi tubifiteho byinshi dushimira Rugira Rugize amajya n’amaza, Imana y’i Rwanda ihorana natwe.”

Muri uyu muhango, uyu mupfumu yatatse umwana we ndetse n’umugore we biratinda agaruka ku buryo abakunda bihebuje.

Umufasha wa Rutangarwamaboko
Pastor Mpyisi yari yitabiriye uyu muhango

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger