ImyidagaduroUrukundo

Mu mashusho y’indirimbo nshya ya Safi uretse umugore we nta wundi mukobwa ugaragaramo

Umuhanzi Safi uri kwitegura gushyira hanze Album ye ya mbere nyuma y’uko avuye mu itsinda rya Urban Boys, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Igifungo’ igaragaramo umugore we Niyonizeye Judith.

“Ese ubundi gupfa byishe nde, ubwoba bwo butwaye iki? urukundo ko ndufite, imitoma ko nyujuje, uko mukunda na we ni ko ankunda, dukundana byo gupfa, nshobora gupfa kubera we nawe yapfa kubera njye, niba gukunda ari icyaha nzemera igifungo. Abakumbuza n’uko na bo bagukunda bashaka ngo nkureke maze mbaharire.” Asoza agira ati Niwenizera

Aya ni amagambo ari muri iyi ndirimbo ya Safi, birasa na ho ivuga inkuru mpamo kuko nyuma y’uko uyu muhanzi akoreye ubukwe batangiye gusakara amakuru agaruka ahanini ku buzima bwa Judith aho yabaga muri Canada. Ndetse ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bakaba barakwenaga Safi bavuga ko yihenze agashaka umugore utamukwiye.

Iyi ndirimbo nshya ya Safi ije ikurikira izindi ndirimbo ze amaze iminsi ashyize hanze zirimo; Got it ft Meddy, Kimwe kimwe, Fine ft Ray vanny, My hero, Nisamehe ft Riderman, Good morning n’iyi nshya yise Igifungo ndetse ikazaba iri kuri album ye ya mbere yise ‘Back to Life’, azashyira hanze mu gitaramo ateganya kuzakora mu Ukuboza k’umwaka utaha wa 2019.

httpsReba hano amashusho y’indirimbo ‘Igifungo’ ya Safi  :

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger