Amakuru ashushyeIkoranabuhangaUbukungu

Mu masaha make Youth Connekt Africa iratangira

Kuruyu wa 19 kugeza 21 nyakanga 2017 mu Rwanda hateganijwe  ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko, izwi nka Youth Connekt Africa, mu nama izahuriza hamwe urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye muri Africa ruganira na bamwe mu bakomeye mu bijyanye no kwihangira imirimo.

Iyi nama izabera i Kigali byitezwe ko izaba irimo abantu batandukanye bamaze kubaka izina mu nzego zitandukanye muri abo harimo umuherwe Jack Ma  washinze urubuga rwa Alibaba rukorerwaho ubucuruzi ,umuhanzi Akon ,Dangote, Tony Elumelu,Umunyamabanga Mukuru wa UNCTAD na  Dr.Mukhisa Kituyi bazaba bahari.

Hazaba kandi hari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Dr Akinwumi Adesina, Dr Donald Kaberuka usanzwe ari umujyanama muri Boston Consulting Group; Vera Songwe uyobora Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika na Kamran Elahian uyobora ikigo gitanga ibisubizo by’ikoranabuhanga, Global Catalyst Partners.

Umunyafurika y’Epfo Patrice Tlhopane Motsepe ufite ikigo African Rainbow Minerals gicukura zahabu n’andi mabuye y’agaciro, n’umuherwe wa Mbere muri Afurika, Aliko Dangote ukomoka muri Nigeria ukungahaye ku nganda zikora isima, akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyari $13.9.

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame niwe uyiyoboye

Iyi nama izaba iyobowe na  nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame, ikigamijwe ni ukuganira ku buryo amahirwe urubyiruko rwifitemo yabyazwa umusaruro mu buryo buhamye.

JPEG - 48.6 kb
Youth Connekt Africa Sammit izaba muri Nyakanga 2017
Youth Connekt ni gahunda yatangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT).
Ihuza urubyiruko rutandukanye rwo mu gihugu, rukaganira ku bibazo birwugarije, rukanishakamo ibisubizo, bafatanije n’abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa.

Muri iyi nama  kandi hazahembwa urubyiruko rwagaragaje imishinga ifitiye igihugu akamaro, bahabwe inkunga yo kuyiteza imbere. Urubyiruko ruzitabira Youth Connekt ni uruhagarariye urundi aho ruturuka.

Image result for kagame paul
Iyi nama izaba iyobowe na perezida Kagame Paul
Twitter
WhatsApp
FbMessenger